Uwasabye ko hafatirwa Miliyoni 15 za Rayon Sports ngo ’ntiyakurikije amategeko’

Perezida wa Rayon Sports , Munyakazi Sadate yandikiye Me Ntirushwa Ange Diogène amusaba guhagarika inyandiko y’ifatira ry’amafaranga ya Rayon Sports Miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda izagenerwa na FIFA, yari yasabye FERWAFA ko yayafatira hakishyurwa uwahoze ari umutoza wayo Ivan Minnaert.

Ku wa 2 Nyakanga 2020 nibwo FERWAFA yandikiye Rayon Sports iyibutsa ko igomba kubahiriza imyanzuro yafashwe na Komisiyo y’Imyitwarire, iyisaba kwishyura uwahoze ari umutoza wayo, Ivan Minnaert, miliyoni 13.675 Frw nk’uko byemejwe na Komisiyo y’Ubujurire mu Ukuboza 2019 kuko yamwirukanye mu buryo budakurikije amategeko.

Komisiyo y’Imyitwarire yahaye Rayon Sports FC igihe cyo kwishyura cy’inyongera kitarengeje iminsi 60, yihanangirizwa ko iramutse itishyuye, “izakurwaho amanota cyangwa izabuzwa kugura, kwandikisha cyangwa kugurisha abakinnyi.”

Ivan Minnaert yagize impungenge ko adashobora kubona amafaranga yatsindiye, asaba umuhesha w’inkiko w’umwuga kumwishyuriza.

Mu ibaruwa Me Ntirushwa Ange Diogène yandikiye FERWAFA, yagize ati “Bwana Munyamabanga, twe tukaba dufite impungenge ko ubuyobozi bwa Rayon Sports budakwiye kurindira ko igihe mwabahaye kirangira kuko n’iyo yahanwa, nta yungu Minnaert yabibonamo kuko yaba atishyuwe amafaranga ye cyane cyane ko igihe mwabahaye kizarangira ku wa 31 Kanama.”

Rayon Sports tubahaye igihe cy’iminsi irindwi y’integuza yo kwishyura, tubagaragariza ko nibatabikora bizakorwa ku gahato. Nsabye ubuyobozi gufatira amafaranga agenewe Rayon Sports angana n’ibihumbi 14.32$, ibihumbi 500 Frw, hakiyongeraho igihembo cy’Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga kingana n’ibihumbi 705.2 Frw ahwanye na 5% by’aya mafaranga yishyuzwa, yaba aturutse muri CAF cyangwa FIFA mukaba mutanze ubutabera.

Munyakazi Sadate yemeje ko ifatira ngo ridakurikije amategeko

Mu ibaruwa Munyakazi Sadate yandikiye Me Ntirushwa Ange kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Kanama 2020, yagarutse ku ngingo ashingiraho yemeza ko iryo fatira ridakurikije amategeko.

Muri iyi baruwa, Munyakazi Sadate yemeza ko ibyo Me Ntirushwa Ange Diogène yakoze bidakurikije amategeko kuko ngo muri iyo baruwa hatariho Inyandikompesha (title executoire ) kandi ngo niyo yaba iriho ngo igomba kuba ifite inyandiko mpuruza nkuko biteganywa n’amategeko cyangwa se ’akaba afite urubanza rufite inyandiko mpuruza’ nyamara narwo ngo rukaba ntarwo.

Ikindi Munyakazi ashingiraho ni uko ahagana ku musozo w’ibaruwa, Me Ntirushwa Ange Diogène ngo yandikiye Kigali International Airport Road bityo ngo akaba atari Rayon Sports yandikiye.

Indi ngingo irimo ngo ni uko Me Ntirushwa Ange Diogène yandika ibaruwa yashingiye ku itegeko no 22/2018 ryo kuwa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza mbonezamubano, iz’ubucuruzi , iz’umurimo n’izubutegetsi , nyamara muri izo zose ngo nta na rumwe bagiranye na Ivan Minnaert.

Indi ngingo Munyakazi ashingiraho avuga ko ubusabe bwa Me Ntirushwa Ange Diogène butahabwa agaciro ni uko ngo igihe bahawe cy’inyongera cyo kwishyura Minnaert kigomba kurangira mu kwezi kwa Nzeri 2020. Ibi bikiyongeraho ko ngo amasezerano Rayon Sports yagiranye na Minnaert avuga ko ibibazo byose bagirana byakemurwa na FERWAFA, CAF cyangwa FIFA kandi ngo bishingiye ku mategeko y’izo nzego.

Munyakazi asoza iyi baruwa agira ati " Nkuko nabisobanuye haruguru, ifatira wakoze ntirikurikije amategeko ndetse nkwibutsa ko ibibazo by’umupira w’amaguru bikemurwa mu buryo n’inzego navuze haruguru, nkaba nkusabye gukuraho iryo fatira ndetse nsabye abo wandikiye kutariha agaciro kuko ridakurikije amategeko."

Biteganyijwe ko mu minsi ya vuba, FERWAFA izageza ku banyamuryango bayo uburyo bazagabanywa inkunga yatanzwe na FIFA mu byiciro bitandukanye hagamijwe guhangana n’ingaruka zatejwe n’icyorezo cya Coronavirus.

Ibaruwa Me Ntirushwa Ange Diogène yandikiye FERWFA ayisaba gufatira amafaranga ya Rayon Sports

Munyakazi Sadate yasabye Me Ntirushwa Ange Diogène guhagarika iryo fatira kuko ngo ridakurikije amategeko

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo