USA yahagamye u Bwongereza, u Buholandi bunganya na Ecuador mu Gikombe cy’Isi

Imikino ya kabiri mu itsinda A na B mu gikombe cy’isi gikomereje kubera muri Qatar, yakinwe ku wa Gatanu, ariko isiga nta kipe ibonye itike ya 1/8..

Umukino wa mbere wabaye saa sita ikipe y’igihugu ya Iran itsinda ibitego 2 ku busa bwa Wales. Guhera saa tatu z’ijoro, ikipe y’igihugu y’u Bwongereza yakinnye n’ikipe ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri Al Bayt Stadium. Ibihugu byose biri mu Itsinda B.

Mu minota 5 ya mbere umukino ugitangira amakipe yombi yari ari kwigana akinira umupira hagati mu kibuga, nta n’imwe igera imbere y’izamu ry’indi.

Guhera ku munota wa 9 ikipe y’u Bwongereza yatangiye kwinjira mu mukino neza, ndetse inatangira kugera imbere y’izamu ry’Amerika maze ku munota wa 10 Harry Kane arata uburyo bw’igitego ku mupira mwiza yari ahawe na Bukayo Saka.

Ikipe y’igihugu y’u Bwongereza yakomeje kwiharira umupira ariko Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo igacungira ku kwirukankana umupira, ikanagera imbere y’izamu ariko ntihagire ikivamo.

Ku munota wa 25 ikipe y’igihugu ya Amerika yabonye uburyo bwo gutsinda ariko umwataka wabo witwa Weston McKennie ntiyabyaza amahirwe umusaruro, anyuza umupira hejuru y’izamu. Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakomeje kwataka cyane nanone ku munota wa 31 yongera kurata ubundi buryo bw’igitego binyuze kuri Christian Pulisic warekuye ishoti riremereye ariko rikubita igiti k’izamu.

Mu minota ya nyuma y’igice cya mbere ikipe y’igihugu y’u Bwongereza nayo yabonye amahirwe inshuro 2 yo gutsinda igitego, ku munota wa 44 binyuze kuri Bukayo Saka ndetse no kuwa 45 binyuze kuri Mason Mount ariko gutsinda biranga. Mu minota 45 amakipe yombi habuze itsinda igitego, bituma igice cya mbere kirangira ari 0-0.

Igicye cya kabiri cyatangiranye no kwataka cyane kw’ikipe y’igihugu ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko kubona igitego biranga. Amerika yakomeje gucira umurongo ntarengwa ikipe y’u Bwongereza ndetse inabona koroneri nyinshi cyane, ariko kuzibyaza umusaruro bikomeza kwanga.

Ku munota wa 67 ikipe y’igihugu y’u Bwongereza yakoze impinduka havamo Raheem Sterling na Jude Bellingham hinjiramo Jack Grealish na Jordan Henderson, kugira ngo ishake uko yatsinda igitego.

U Bwongereza nyuma y’uko busimbuje bwatangiye kugera imbere y’izamu rya Amerika cyane, ariko igitego kikabura burundu. Mu minota ya nyuma u Bwongereza bwakije umuriro mu izamu rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko igitego kirabura bituma umukino urangira ari 0-0.

Undi mukino wabaye saa kumi n’ebyiri wo mu itsinda A, ikipe y’igihugu y’u Bohorandi yanganyije na Ecuador igitego 1-1. igitego cy’u Buhorandi cyatsinzwe na Cody Gakpo ku munota wa 6, naho igitego cya Ecuador cyatsinzwe na Enner Valencia ku munota wa 49.

Imikino isoza iyo mu Itsinda A na B izakinwa ku wa Kabiri, tariki ya 29 Ugushyingo 2022.

Kuri uyu wa Gatandatu harakinwa iy’Umunsi wa kabiri mu Itsinda C na D.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo