Perezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Ferwafa, Shema Fabrice yitabiriye tombola y’amakipe azakina Igikombe cy’Isi kizabera muri Amerika, Canada na Mexique yabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 5 Ukuboza 2025, i Washington DC .
Ni igikombe cy’isi giteganyijwe kuva tariki 11 Kamena kugeza tariki 19 Nyakanga 2026.
Ferwafa yatangaje ko muri uyu muhango, Shema Fabrice yaganiriye na bagenzi be ku bigendanye na Fifa Series zitaganyijwe kubera mu Rwanda muri Werurwe 2026.
Iri rushanwa ry’igikombe cy’isi bwa mbere rizakirwa n’amakipe 48, rigizwe n’amatsinda 12 aho buri tsinda rigizwe n’amakipe ane.
Ibihugu bizakira irushanwa byari mu gakangara ka mbere, naho ibindi 39 bijya mu dukangara tune tugizwe n’amakipe 12 hakurikijwe urutonde rwa FIFA rwo ku wa 19 Ugushyingo 2025.
Nta tsinda rifite ikipe zirenze imwe zo ku mugabane umwe, uretse ayo mu Ishyirahamwe rya Ruhago i Burayi (UEFA), izahagararirwa n’amakipe 16, ariko na yo atarenze abiri mu itsinda rimwe.
Ikipe izava hagati ya Denmark, North Macedonia, Repubulika ya Tchèque na Ireland izajya mu Itsinda A, izava hagati y’u Butaliyani, Pays de Galles, Bosnie-Herzégovine na Ireland ya Ruguru ijye mu Itsinda B.
Ikipe izava hagati ya Iraq, Bolivia na Suriname izajya mu Itsinda I, izava hagati ya Turikiya, Romania, Kosovo na Slovakia izajya mu Itsinda D, izava hagati ya Ukraine, Suède, Pologne na Albania izajya mu Itsinda F.
Ni mu gihe ikipe y’igihugu izava hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Canada na New Caledonia izajya mu Itsinda K.
FIFA yashyizeho inzira ebyiri amakipe azanyuramo narenga amatsinda, kugeza muri ½, aho Espagne na Argentine biri mu bihugu bya mbere ku Isi bizajya mu nzira zitandukanye, ndetse ni ko bizakorwa ku Bufaransa bwa gatatu n’u Bwongereza bwa kane.
Muri uyu muhango, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yahawe umudali wa ’FIFA Peace Prize’, uhabwa abaharaniye amahoro mu mupira w’amaguru. Ni umudali yahawe na Perezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru, ku Isi (FIFA), Gianni Infantino.
Iki gihembo yagihawe kuko ngo yakoze ibikorwa bidasanzwe kandi by’intangarugero mu guharanira amahoro", kandi "yahuje abantu ku isi yose".
Mu ijambo rye, Trump yavuze ko yarokoye "amamiriyoni mirongo y’abantu" mu bikorwa biri mu rwego rw’imibanire kandi ko yahagaritse "intambara hasigaye akanya gato ngo zitangire".
Yagize ati "Koko iki ni kimwe mu bihembo bikomeye mpawe mu buzima bwanjye,".
Trump kandi yavuze yuko igikombe cy’isi cya 2026 cyaciye umuhigo mu igurishwa ry’amatike.
Ati "Gianni yakoze igikorwa kidasanzwe. Ni ishimwe rikomeye kuri we no ku mupira w’amaguru. Imibare irasumba cyane iyo twari twiteze
"Ubu isi iratekanye. Mu mwaka ushize Amerika ntiyari ihagaze neza, ariko ubu urabona ko turi igihugu gishyushye".
Iri rushanwa ry’igikombe cy’isi bwa mbere rizakirwa n’amakipe 48, rigizwe n’amatsinda 12 aho buri tsinda rigizwe n’amakipe ane
Perezida wa Amerika, Trump yari muri uyu muhango
Uko ibihugu bigabanyije mu matsinda y’Igikombe cy’Isi cya 2026
Perezida Trump yahawe igihembo gihabwa abaharaniye amahoro mu mupira w’amaguru
Perezida wa Ferwafa, Shema Fabrice yitabiriye uyu muhango
Muri uyu muhango, Shema Fabrice yaboneyeho kuganira na bagenzi be ibyerekeye FIFA Series 2026 ihuza amakipe y’ibihugu yo ku migabane atandukanye ku Isi, iteganyijwe muri Werurwe 2026 aho u Rwanda rwemejwe mu bihugu bizakira iyo mikino. Ibindi ni Australia, Azerbaijan, Indonesia, Kazakhstan, Ibirwa bya Maurice, Puerto Rico na Uzbekistan


















/B_ART_COM>