Umuyobobozi w’Umujyi wa Kigali yashimiye Gikundiro Forever izongera gukora umuganda udasanzwe

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali , Pudence Rubingisa, yashimiye Gikundiro Forever ifana Rayon Sports nyuma yo kuba bagiye kongera gukora umuganda udasanzwe wo kubaka ibyumba by’amashuri.

Hari nyuma y’uko Gikundiro Forever yanditse kuri Twitter yayo igira iti " Mu rwego rwo gufatanya kwiyubakira igihugu ndetse no gushyigikira uburezi mu Rwanda, umuryango wa Gikundiro Forever uzifatanya n’umurenge wa Muhima muri Nyarugenge mu muganda uzaba tariki 22/08/2020.

Twiyubakire igihugu, twibuka no gukurikiza amabwiriza yo kwirinda #COVID19."

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yahise abashimira. Yagize ati " Turabashimiye cyane "Rayon Sport Fan Club". Muri intore cyane!!"

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yashimiye Gikundiro Forever

Tariki 18 Nyakanga 2020 nibwo Gikundiro Forever yari yakoze umuganda udasanzwe wo kubaka ibyumba by’amashuri y’ikigo cy’ishuri rya Biryogo riherereye mu Murenge wa Nyarugenge, Akagari k’Agatare, umudugudu w’uburezi.

Ni umuganda witabiriwe n’abanyamuryango bagera kuri 56 bagize Gikundiro Forever Group, bawukora bubahirije amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID19. Ibyumba biri kubakwa ni ibizigirwamo muri Nzeli. Icyo gihe banatanze ubwisungane mu kwivuza ku baturage b’Akarere ka Nyarugenge 100.

Fista Jean Damascene, Visi Perezida wa Gikundiro Forever yatangarije Rwandamagazine.com ko mu gihe nta mikino iri kuba biyemeje kuba bakora ibikorwa byubaka igihugu, bahereye mu gufatanya na Leta muri gahunda yayo kubaka ibyumba bishya by’amashuri bizagabanya ubucucike mu mashuri.

Ati " Muri iki gihe ntabwo hari kuba imikino inyuranye ariko ntibyatuma twicara gusa. Abanyamuryango bemeje ko twaba dukora umuganda muri iki gikorwa Leta yatangije cyo kubaka ibyumba bishya by’amashuri."

Yunzemo ati " N’ubusanzwe dukora umuganda ahantu hanyuranye ariko ubu bwo ni umuganda udasanzwe ko ari gahunda yihutirwa."

Yakomeje avuga ko bazanafatanya n’Akarere ka Nyarugenge mu gukangurira abaturage kwishyura ubwisungane bwo kwivuza.

Gikundiro Forever niyo Fan club ya mbere yashinzwe muri Rayon Sports ndetse ninayo ifite ubuzima gatozi muri Fan clubs zose za Rayon Sports.Tariki 25 Nyakanga 2017 nibwo Gikundiro Forever yahawe icyemezo cy’ubuzima gatozi , kiyemerera gukorera mu Rwanda nk’umuryango wigenga.

Yashinzwe tariki 12 Gashyantare 2013, ishingirwa kuri groupe ya whatsApp n’abanyeshuri bigaga muri Kaminuza ya Mudende, bafite intego yo kugarura morale mu bafana ba Rayon Sports ndetse no kubagarura ku kibuga kuko icyo gihe bari batangiye gucika intege kubera ikipe yabo ititwaraga neza.

Nyuma yaho nibwo haje kwiyongeramo n’abandi bantu igenda yaguka kugeza ubu ikaba igizwe n’abanyamuryango barenga 150 bari mu mpande z’isi zitandukanye.

Tariki 30 Kamena 2017 mu birori byo guhemba indashyikirwa mu mupira w’amaguru, Gikundiro Forever yahembwe nk’itsinda ryahize andi yose mu Rwanda mu myaka irindwi ishize mu gufana, mu birori byabereye muri Kigali Marriott Hotel . Banagiye begukana ibindi bihembo bitandukanye ku rwego rw’igihugu nka Fan Club yagiye ihiga izindi.

Uretse gufana, basanzwe banakora ibikorwa binyuranye byo kuremera abatishoboye, kwitabira gahunda za Leta zinyuranye. Buri mwaka batanga umusanzu mu kigega Agaciro Development Fund. Uyu mwaka niyo fan Club yafashe iya mbere mu kwitabira gahunda ya Gerayo Amahoro ya Polisi y’igihugu yo gukangurira abantu kwirinda impanuka zo mu muhanda.

Tariki 29 Kamena 2019 nibwo banyamuryango bagize Gikundiro Forever batashye inzu bubakiye Uzamukunda Leocadie warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wo mu Kagali ka Muko, Umurenge wa Jali, Akarere ka Gasabo. Ibikorwa byose byo kuyubaka byatwaye agera ku miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana arindwi (2.700.000 FRW).

Baherukaga gukora umuganda udasanzwe wo kubaka ibyumba by’amashuri bishya bizubakwa ku ishuri rya Biryogo

Fista Jean Damascene, Visi Perezida wa Gikundiro Forever avuga ko nubwo basanzwe bakora umuganda ariko kubaka ibyumba bishya ngo ni uwihutirwa

Banaheruka gutanga ubwisungane mu kwivuza ku baturage 100 bo mu Karere ka Nyarugenge ari nako kabarizwamo ’office’ yabo

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo