Umuvuduko wa Marines FC wahagaritswe na mukeba Etincelles FC ( AMAFOTO)

Ikipe ya Marines FC yari imaze imikino 7 idatsindwa yahagarikiwe umuvuduko wayo na mukeba wayo Etincelles FC. Etincelles FC yatsinze 1-0 Marines FC mu mukino w’umunsi wa 27 wa Shampiyona, Azam Rwanda Premier League.

Uyu mukino wahuje amakipe aba mu Mujyi umwe wa Rubavu wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Gicurasi 2019.

Nduhirabandi Abdoulkhalim bita Coka utoza Etincelles FC yagiye gutoza uyu mukino ari ku gitutu cy’abafana n’abayobozi ba Etincelles FC kuko yari amaze iminsi atitwara neza. Rwasamanzi Yves utoza Etincelles FC we yari ahagaze neza mbere y’umukino kuko yari amaze imikino 7 ataratsindwa na rimwe.

Nsengiyumva Elishad na Runanira Hamza ni abakinnyi Marines FC igenderaho itari ifite muri uyu mukino ari na bimwe byatumye igorwa cyane n’uyu mukino.

Ku munota wa mirongo ine w’umukino nibwo Mumbere Saiba Claude yaherejwe umupira na Mutebi Rashidi maze asiga Niyigena Cement wagize ngo Mumbele yarariye , ahita atsinda igitego cyatandukanyije amakipe yombi.

Marines FC yagiye ikora impinduka zinyuranye aho Mugisha Patrick yasimbuye Nshimiyimana Gilbert, Nyirinkindi Saleh yasimbuye Bizimungu Omar naho
Ishimwe Fiston yasimbuye Niyonkuru Sadjati.

Etincelles FC itashakaga kwishyurwa nayo yagiye ikora impinduka zinyuranye. Turatsinze Hertier yasimbuye Mucyo Fred bakunda kwita Januzaj, Uwihoreye Ismael yasimbuye Muganza Joackim naho Imanishimwe Yves yasimbuye Niyonsenga Ibrahim.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, Etincelles FC yahise izamuka ijya ku mwanya wa 9 n’amanota 33, Marines FC iguma ku mwanya wa 8 n’amanota 34.

Coka utoza Etincelles FC yabashije gutsinda ’Derby’

Rwasamanzi wari umaze imikino 7 adatsindwa , yahagaritswe n’umukeba, Etincelles FC

Perezida wa Marines FC yakurikiranye uyu mukino

Akanyamuneza kari kose ku bafana ba Etincelles FC

Umukino urangiye, uyu mufana yashyikirije kapiteni Mumbele wanatsinze igitego 80.000 FRW yari yemereye iyi kipe iyo iramuka itsinze Marines FC

PHOTO: UMURERWA Delphin

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo