Umutoza mushya wa Rayon Sports yayirebye itsinda Etoile FC (AMAFOTO)

Javier Martinez Espinoza , umutoza mushya wa Rayon Sports yarebye umukino iyi kipe ye nshya yatsinzemo Etoile de l’Est 3-1 nyuma gato y’uko atangajwe nk’umutoza mukuru.

Ni umukino wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Nzeri kuri Stade nshya ya Ngoma ari naho Rayon Sports iri gukorera umwiherero w’iminsi 11.

Nyuma yo kumurikirwa abakinnyi b’iyi kipe, Martinez yahise ajya kureba uyu mukino watojwe na Alain Kirasa usanzwe ari umutoza wungirije.

Mugisha Gilbert yafunguye amazamu ku munota wa mbere ku mupira yazamukanye mu ruhande rw’i buryo. Ku munota wa 10. Oumar Sidibe yatsinze igitego cya 2 cya Rayon Sports.

Muri uyu mukino Rayon Sports ntiyari ifite abakinnyi bayo 6 bari mu ikipe y’igihugu y’abakina imbere mu gihugu biyongereyeho Michael Sarpong utakinnye kubera imvune yagiriye mu myitozo yo kuri uyu wa Gatanu.

Ku munota wa 76 rutahizamu Aboubakar Niyonkuru yatsindiye Etoile de l’est FC kuri Penaliti ku makosa ya bamyugariro ba Rayon Sports.

Ku munota wa 82, Jules Ulimwengu yatsinze igitego cya 3 cya Rayon Sports kuri coup franc yari ihinduwe neza na Cyiza Hussein.

Javier Martinez Espinoza biteganyijwe ko agumana n’iyi kipe i Ngoma aho izitoreza kugera tariki 28 Nzeri 2019 ubwo izagaruka i Kigali kwitegura umukino w’igikombe cya FERWAFA Super Cup 2019 izahanganira na AS Kigali tariki 1 Ukwakira 2019, kuri stade Amahoro.

Nyuma y’uyu mukino izahura na Gasogi United ku munsi wa mbere wa Shampiyona uzakinwa tariki ya 5 Ukwakira kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo saa cyenda z’amanywa.

Imyitozo ya mbere azayikoresha kuri uyu wa mbere tariki 23 Nzeri 2019. Nyuma yaho biteganyijwe ko abakinnyi 6 bari mu ikipe y’igihugu bazasanga abandi mu mwiherero i Ngoma.

Kwinjira byari 1000 FRW na 2000 FRW muri VIP

11 Rayon Sports yabanje mu kibuga

11 Etoile FC yabanje mu kibuga

Eric Irambona uyoboye abakinnyi ba Rayon Sports bari mu mwiherero

Mugisha Gilbert niwe wafunguye amazamu ku munota wa mbere w’umukino

Sidibe yateye ishoti rikomeye ku munota wa 10 rivamo igitego cya 2

Munyakazi Sadate uyobora Rayon Sports na Twagirayezu Thadee umwungirije barebye uyu mukino

Nsekera Muhire Jean Paul, umunyamabanga wa Rayon Sports

Hagati hari Muhizi Vedaste , Perezida wa Etoile de l’Est

Abafana ba Rayon Sports bari baje kureba uyu mukino

Kirasa Alain, umutoza wungirije wa Rayon Sports ari na we uyimaranye iminsi niwe watoje uyu mukino

Igitego cya Etoile cyinjiye kuri Penaliti

Abafana ba Etoile FC bacyishimiye cyane

Etoile yagerageje kwihagararaho ariko biranga

Martinez, umutoza mushya wa Rayon Sports yarebaga uyu mukino yandika

Elia Byukusenge (i bumoso), umunyamabanga wa Etoile de l ’Est yakurikiranaga abasore be bashya biganjemo abashya

Ulimwengu mu kazi

Uko igitego cya Jules Ulimwengu cyinjiye mu izamu

Nyandwi Saddam waje mu mwiherero nyuma, yinjiye asimbuye

PHOTO: RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
Tanga Igitekerezo