Umutoza Abdelrahman Ibrahim ari mu biganiro na Musanze FC

Musanze FC ikina muri shampiyona y’ikiciro cya mbere y’umupira w’amaguru, biravugwa ko iri mu biganiro n’umutoza Ahmed Adel Abdelrahman Ibrahim ukomoka mu Misiri, kugira ngo barebe ko yababera umutoza mushya.

Iyi kipe iri mu biganiro n’uyu munya Misiri, irimo gushaka umutoza mushya ugomba gusimbura, Niyongabo Amars ukomoka mu Burundi ndetse n’uwari umwungirije, Ndikumana Pablo bombi baseserewe ku mirimo yabo bazira umusaruro muke, akaba ari ikemezo cyafashwe n’ubuyobozi tariki 27 Ugishyingo 2019.

Ku makuru agera ku Rwanda Magazine, ni uko uyu mutoza Ahmed Adel Abdelrahman Ibrahim ukomoka mu Misiri, uri mu bigarino na Musanze FC byo kuba yayibera umutoza yageze i Kigali mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki 01 Ukuboza 2019.

Nyuma y’uko Musanze FC yirukanye aba batoza bombi, yatsinzwe na APR FC ibitego 5-0, mu mukino wo ku munsi wa 11 wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali, i Nyamirambo tariki 30 Ugushyingo 2019.

Kuri ubu, Musanze FC ikaba iri ku mwanya wa 10 n’amanota 11, mu mikino 11 imaze gukina.

BIMWE WAMENYA KU MUTOZA AHMED ADEL ABDELRAHMAN IBRAHIM

Ahmed Adel Abdelrahman Ibrahim yabonye izuba tariki 07 Nyakanga 1978, avukira i Damietta mu Misiri. Afite Lisanse yo gutoza y’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika “CAF”, yo ku rwego rwa A, B na C.
Yabaye umutoza wungirije nmu makipe atandukanye arimo; Damietta FC y’iwabo mu Misiri mu gihe k’imyaka 3, Dakhlia FC yo mu Misiri mu gihe cy’umwaka umwe na Alandalus yo muri Libya yabayemo imyaka ibiri.
Ahmed Adel Abdelrahman Ibrahim yanatoje amakipe atandukanye arimo ; Heliopolis FC yo mu Misiri mu gihe k’imyaka ibiri, Muscat Olympic FC (Oman) mu gihe k’imyaka ibiri.
Yatoje kandi Shabab FC (Oman) mu gihe kingana n’imyaka ibiri, Tabargal FC (Saudia) umwaka umwe ndetse na Jancole FC (Ghana) yabayemo mu gihe kingana n’umwaka umwe.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo