Mu mikino wo gushaka ikipe izahagararira Umujyi wa Kigali mu marushanwa Umurenge Kagame Cup , ikipe y’Umurenge wa Jabana yatsinze Nyarugenge 3-0 itera intambwe igana ku mukino wa nyuma no guhagararira Umujyi wa Kigali ku rwego rw’igihugu.
Hari mu mukino ubanza wa 1/2 wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Werurwe 2026 i Nyamirambo kuri Tapis rouge. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0. Jabana yatsinze ibitego bindi 2 mu gice cya kabiri.
Umukino wo kwishyura uteganyijwe tariki 10 Werurwe 2026. Ikipe izatsinda izagera ku mukino wa nyuma ihure n’izava hagati y’Umurenge wa Masaka ndetse n’umurenge wa Kimihurura. Mu mukino ubanza, Umurenge wa Masaka niwo watsinze Kimihurura ibitego 2-0.
Ikipe zizagera ku mukino wa nyuma zizaba zibonyee itike yo guhagararira Umujyi wa Kigali kuko Umurenge wa Jabana wari wegukanye igikombe ku rwego rw’igihugu umwaka ushize, bituma uyu mwaka Umujyi wa Kigali uzahagararirwa n’amakipe abiri.
Imikino ya nyuma y’iri rushanwa izakirwa n’Akarere ka Nyagatare.
11 Umurenge wa Jabana wabanje mu kibuga
11 Umurenge wa Nyarugenge wabanje mu kibuga
Shema Jonas, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jabana aherekeza ikipe ye kuri buri mukino
















































































































































































































/B_ART_COM>