Mu mupira w’amaguru mu bagore, Umurenge wa Mahembe wo mu Karere ka Nyamasheke wisubije igikombe utsinze uwa Kacyiru kuri penaliti 5-4, nyuma y’aho amakipe yanganyije ubusa ku busa.
Kuri iki Cyumweru, tariki ya 21 Kamena 2026, ni bwo hasojwe irushanwa ‘Umurenge Kagame Cup 2026’, ryasorejwe mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’i Burasirazuba.
Ni imikino ihuza Imirenge igize Intara zitandukanye z’Igihugu. Uretse gukina, kiba ari n’igihe cyiza ku baturage kongera guhura bakidagadura bigizwemo uruhare n’imikino.
Imikino isoza iri rushanwa ryitiriwe Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yari yitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ubutegetsi Bw’Igihugu, Habimana Dominique wari Umushyitsi Mukuru, Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, Meya w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, ba Guverineri b’Intara zitandukanye, Visi Perezida wa Kabiri wa Ferwafa Ushinzwe ibya Tekinike n’abandi.
11 Umurenge wa Mahembe wabanje mu kibuga
11 Umurenge wa Kacyiru wabanje mu kibuga
Mugisha Richard, Visi Perezida wa Ferwafa yarebye iyi mikino ya nyuma ahagarariye Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda
Umwaka ushize nabwo iyi Mirenge yari yahuriye ku mukino wa nyuma, nabwo Umurenge wa Mahembwe wagukana igikombe utsinze Kacyiru 1-0
Meya w’Akarere ka Bugesera , Mutabazi Richard
Minisitiri w’Ubutegetsi Bw’Igihugu, Habimana Dominique wari Umushyitsi Mukuru
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire
Pudence Rubingisa Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba





































































































/B_ART_COM>