Umurenge Kagame Cup:Bagaragaje ubuhanga mu gusimbuka urukiramende (AMAFOTO)

Ubwo hasozwaga irushanwa ry’Umurenge Kagame Cup 2026 ryakinwaga ku nshuro ya 20, abasimbuka urukiramende bagaragaje ubuhanga bwihariye muri uyu mukino.

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 21 Kamena 2026, ni bwo hasojwe irushanwa ‘Umurenge Kagame Cup 2026’, ryasorejwe mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’i Burasirazuba.

Imikino isoza iri rushanwa ryitiriwe Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yari yitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ubutegetsi Bw’Igihugu, Habimana Dominique wari Umushyitsi Mukuru, Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, Meya w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, ba Guverineri b’Intara zitandukanye, Visi Perezida wa Kabiri wa Ferwafa Ushinzwe ibya Tekinike n’abandi.

Mu Gusimbuka urikiramende, Masengo Gabriel wari wanabaye uwa mbere mu mwaka ushize, ni we wongeye guhesha ishema Umujyi wa Kigali yongera kubisubiramo. Mu bagore, Uwimana Lucie wo mu Ntara y’i Burengerazuba niwe wahize abandi.

Masengo Gibril wari uhagarariye Umujyi wa Kigali, yongeye kuba uwa mbere nk’uko umwaka ushize yari yabikoze

Uwimana Lucie wari uhagarariye Intara y’i Burengerazuba niwe wahize abandi mu bagore, mu gusimbuka urukiramende

PHOTO:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo