Umunyarwandakazi Tumutoneshe Diane yahawe inshingano muri CAF

Tumutoneshe Diane usanzwe ari Komiseri ushinzwe Umupira w’Abagore mu Ishyirahamwe Nyarwanda rya Ruhago (FERWAFA), yagizwe Umunyamuryango wa Komite ishinzwe gutegura amarushanwa y’umupira w’abagore muri CAF.

Ku wa Gatatu, tariki ya 20 Mata 2022, ni bwo Umunyamabanga w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), Véron Masengo-Omba, yandikiye Tumutoneshe Diane amumenyesha ko yagizwe umwe bagize Komite ishinzwe gutegura umupira w’abagore ku rwego rwa Afurika.

Iyi Komite yari isanzwemo Umunyarwandakazi Uwamahoro Tharcille Latifah, iyoborwa n’Umunya-Comores Kanizat Ibrahim yungirijwe n’Umunya-Sierra Leone Isha Johansen yasimbuye.

Tumutoneshe Diane kuri ubu ari kwiga “Fifa Master course” mu Bwongereza (Leicester University), mu Butaliyani (SDA Bocconi school of management) no mu Busuwisi muri Neuchâtel University y’i Zurich.

Asanzwe kandi ari Umuyobozi w’irerero rya Dream Team Football Academy rya Kayisire Jacques usanzwe ari Visi Perezida wa Mbere wa Rayon Sports.

Mu 2019, Tumutoneshe yize amasomo y’imicungire ya siporo (Sports Management) muri Leipzig University yo mu Budage.

Tumutoneshe Diane yahawe inshingano muri CAF aho yagizwe umwe mu bagize Komite ishinzwe gutegura amarushanwa y’abagore

Tumutoneshe asanzwe ari Komiseri ushinzwe Umupira w’Abagore muri FERWAFA

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo