Umunyamakuru Jules Karangwa niwe wabaye umujyanama muby’ amategeko muri FERWAFA

Karangwa Jules wamenyekanye cyane mu itangazamakuru ry’imikino hano mu Rwanda, yamaze kugirwa umujyanama muby’amategeko (Legal adviser) mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA. Nta mujyanama mu by’amategeko uhoraho iri shyirahamwe ryari risanganywe.

Karangwa usanzwe ari umunyamakuru w’imikino kuri Radio na TV10 yagizwe umujyanama muby’ amategeko wa FERWAFA nyuma yo gutsinda ikizamini cyakoreshejwe n’iri shyirahamwe rya ruhago mu Rwanda mu minsi ishize.

Mu kiganiro yagiranye na RwandaMagazine, Karangwa Jules yadutangarije ko n’ubwo yari amaze igihe kitari gito akora umwuga w’itangazamakuru, yaminuje mu bijyane n’amategeko.

Karangwa Jules yagize ati " Nize Amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare hagati ya 2012-2016. Ndangiza mfite distinction n’amanota 72. Nahise nkomeza mu itangazamakuru ariko nkomeza gukorana na company zitandukanye ndi umujyanama mu by’amategeko nka Sports Rwanda Agency LTD ndetse nkaba nari na Legal Adviser wa AJSPOR kuva umwaka ushize."

Kuva aho arangije kwiga mu 2016, yabangikanyije umwuga w’itangazamakuru no kujya inama mu by’amategeko ku bakinnyi, abatoza n’abandi bantu banyuranye babarizwa mu ruganda rw’imikino mu Rwanda.

Jules Karangwa yamenyekanye cyane kandi akora akora mu biganiro bya siporo kuri Radio Salus na Royal TV.

Afite inshingano zo gutanga inama kuby’amategeko, gukora amategeko mashya adahari kandi akenewe ndetse no gukora amasezerano (contract) FERWAFA igirana n’abakozi cyangwa ibindi bigo bakorana.

Jules Karangwa ni umugabo wubatse kuko Tariki 3 Werurwe 2018 aribwo yasezeranye imbere y’Imana na Sandra nyuma y’imyaka igera ku 8 bari bamaze bakundana ndetse ubu bafitanye imfura y’umwana w’umuhungu.

Jules Karangwa niwe watsinze ikizamini kimuhesha kuba umujyanama muby’amategeko muri FERWAFA

Jules Karangwa yari asanzwe akorera Radio na TV 10

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(8)
  • Mazina

    Mbibarize? Iyi Ferwafa si ikigo gikorera mu Rwanda? Ese ntikigengwa n’amategeko y’ U Rda? Itegeko rigenga umurimo mu Rwanda rivuga ko umukozi ashyirwa mu mwanya ari uko igiteranyo cy’amanota yavuye mu kizami (written and interview) ari hejuru ya 70%, bivuze ko iyo mu ba kandida bose ntawugize 70% umwanya usubizwa ku isoko

    - 13/02/2019 - 09:49
  • Mazina

    Mbibarize? Iyi Ferwafa si ikigo gikorera mu Rwanda? Ese ntikigengwa n’amategeko y’ U Rda? Itegeko rigenga umurimo mu Rwanda rivuga ko umukozi ashyirwa mu mwanya ari uko igiteranyo cy’amanota yavuye mu kizami (written and interview) ari hejuru ya 70%, bivuze ko iyo mu ba kandida bose ntawugize 70% umwanya usubizwa ku isoko

    - 13/02/2019 - 10:14
  • Isaïe

    Iyi ni tekiniki umuntu wabaye uwa 3 mu kizamini cyo kwandika bakamuha menshi mu kizamini mvugo kugira ngo ashobore kurusha abamutsinze. Ubu se iyo kiba icyo kwandika gusa ni nde wari kugahabwa??????????

    - 13/02/2019 - 11:48
  • Addy

    None se umuntu uri munsi ya 70% yemerewe kwinjira mu kazi???? Hhhhh

    - 13/02/2019 - 12:28
  • kakak

    Nizere ko azi gukora amategeko neza kuko hari byinshi FERWAFA igeramo ugasanga nta tegeko rihari cyane cyane iyo harimo kubangamira ikipe ya rubanda.

    - 13/02/2019 - 13:08
  • John

    Kugira amanota 70% gusubiza hejuru ntabwo aribyo bikora akazi man. Amanota aratekinikwa. Gusa nkurikije ubusesenguzi bwe ashobora kuzagira icyo amarira ruhago niyitandukanya n’amarangamutima aba muri iriya nzu

    - 13/02/2019 - 14:02
  • Bite

    Seiko se uzikwandika bikakunanira kuvuga waba uwambere gute?Wavuryira FERWAFA gute? Ahorero nihoyabarushirije libéralisme Yamaha kwi radio avuga

    - 14/02/2019 - 01:12
  • Habiyambere jean claude

    Congratulation JULES, Humura Imana Izagufasha bizagenda neza hari by’inshi bikenewe gukorwa mubirebana n’amategeko muri ruhago yacu .

    - 17/06/2019 - 11:37
Tanga Igitekerezo