Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yabaye ubwo ikipe ya Rayon Sports yari ikataje mu marushanwa akomeye ku mugabane wa Afurika aho yagombaga guhurira na Kenya Breweries muri 1/4 cy’igikombe cya CAF, gisigaye cyitwa CAF Confederation Cup.
Abakinnyi Eugène Murangwa wari nyezamu wa Rayon Sports na mugenzi we Athanase Nzayisenga babanaga, bari bafite indoto hamwe n’ishyaka byo kuzageza kure cyane ikipe ya bo ya Rayon Sports bakiniraga muri aya marushanwa, ubusanzwe ajyamo umugabo agasiba undi, dore ko bari bamaze gusezerera igihangange Al Hiral yo muri Sudani.
Ariko muri bose ntawari uzi ko mu minsi mike cyane ishyaka rya gisore bari bafitiye ikipe ya bo Rayon Sports rigiye kubyazwamo agahinda n’ishavu.
Ubu buhamya bwakusanyijwe na Eric Bright.
Murangwa Eugene : Hari kuwa 3 tariki 06/04/1994 mu ma saa ine z’ijoro ubwo nari ndi kumwe na mugenzi wanjye Athanase Nzayisenga kuri Restaurant Baobab aho twakundaga kuba twibereye nimugoroba, dukurikira imikino ya CAN Tunisia ‘94.
Hari igisasu gituritse
Umupira wararangiye tugeze hanze tuhasanga agatsiko k’abantu bagera ku icumi bigaragara ko bafite ikintu bahugiyeho, nanjye nti : “Reka mbegere numve niba hari agashya !” Nkimara kubegera ni bwo umuzamu wo kuri Baobab wari uhagaze imbere y’ako gatsiko yagize ati : “Numvise ikintu giturika ubundi ngiye kubona mbona umuriro waka mwinshi cyane.”
Ubwo yabivugaga yerekana hakurya za Remera-Kanombe. Buri wese yabyumvise ukwe : Hari abavugaga ko bumvise ikintu giturika cyane bidasanzwe, abandi bakavuga ko babonye umuriro mwinshi waka, ariko jye nabwiye mugenzi wanjye nti “Twitahire kuko zishobora kuba ari zimwe muri za grenades dusanzwe tumenyereye”. Mu rugo hari nko muri metero ijana uvuye kuri Baobab.
Twageze mu rugo duhita twiyuhagira uwo mwanya dore ko icyo gicamunsi cyose twari twiriwe mu myitozo yo gutegura umukino wa 1/16 ku gikombe cya CAF aho ikipe yanjye Rayon Sports yiteguraga gukina n’ikipe Kenya Breweries FC. Uwo munsi imyitozo yari yabereye ku Mumena.
Mbere y’uko nza kuri Baobab, nari nabanje kujya kuri Café Rio aho nari kumwe n’inshuti yanjye Gaga tureba imikino yabanje ya CAN Tunisia ’94.
Nibwo bwiraga rero hanyuma ndazamuka njya kuyikomereza kuri Baobab kuko bitari byiza kugenda nijoro. Impamvu nakundaga kuri Baobab ni uko hari hafi yo mu rugo.
Nahise nsezera kuri mugenzi wanjye Gaga ariko muri twembi, nta n’umwe wari uzi ko tuzongera kubonana nyuma y’amezi 8 .
Nkimara kwiyuhagira nahise njya mu gitanda uwo mwanya kuko nari naniwe cyane bitewe na byinshi niriwemo umugoroba wose.
Nariryamiye bisanzwe ariko sinkamenye ko ya nkuru ya wa musaza wo kuri Baobab natashye nita ko “ari ibisanzwe” igiye kuvamo ishyano rigwiriye u Rwanda.
Ahagana mu rukerera (4-5:00 am) mba mbyukijwe n’urusaku rwinshi rw’amasasu matoya ndetse n’amabombe, ku mutima nti : “Bya bintu ntibisanzwe, hashobora kuba habaye ikintu tutamenyereye.”
Uwo mwanya nahise nsimbukira kuri RFI hanyuma nakirwa n’amakuru ateye ubwoba. Nahise mbyutsa mugenzi wanjye turakomeza turumva hanyuma umunya-makuru wa RFI arangije Nzayisenga arambwira ati : “Ibi bintu ndumva ari hatari”. Nanjye namusubije ko ari hatari koko.
Twakomeje kwicara dutegereza ko buri buke ari na ko duhindaguranya ama radiyo anyuranye dushaka amakuru mashya.
Ahagana saa kumi n’ebyiri (06:00 am), nasohotse mu nzu iwanjye maze numva amajwi y’abantu ku irembo. Nabegereye gahoro gahoro hanyuma amakuru ya mbere y’uko abantu batangiye kwicwa mba nyumviye aho.
Tubanze twiragize Imana
Bigeze hafi saa moya (7:00 am), nerekeje iy’iwacu mu rugo kureba uko baramutse. Ntago ari kure cyane kuko mu minota nk’icumi nari mpageze. Nasanze na bo inkuru zabagezeho, ubundi ndicara turaganira.
Umusaza wacu ati : “Mwa bahungu mwe rero mugende mwikandagira kuko iri shyamba si ryeru. Amahinduka y’ingoma yabaye muri iki gihugu yose yabaye mbona kandi buri gihe inzira-karengane zarahohotewe. Mwitonde rero.”
Mu gihe nashakaga guhaguruka vuba na bwangu ngo nigendere, mukecuru yahise anyicaza : “Reka twiragize Uwiteka mbere y’uko ugenda mwana wa.”
Mu muryango w’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, amasengesho avanze n’indirimbo zishimira Imana biba bihawe umwanya (ariko njye nkabona birantinza). Kera kabaye rero nagiye kubona mbona turarangije—nahise mpaguruka niruka.
Ubwo narindi mu nzira ngeze ku Ibereshi (Zone Belge, Nyamirambo) ni bwo natekereje kubanza kujya kureba uko inshuti yanjye Gaga ameze ariko mpura n’indi yitwa Claude imbwira ko byaba byiza nisubiriyeyo kuko asize Interahamwe ziyobowe na Kigingi zuzuye imbere y’urugo kwa Gaga.
“Ntabwo turi Inyenzi”
Nahise numva inama za Claude hanyuma nzamuka ngana iwanjye. Nigiye imbere mu mazu ya BNR hanyuma mpura n’umujandarume (cyangwa umujede nk’uko twakundaga kubita). Uko nagendaga nigira imbere, nawe niko yagendaga ansatira.
“Hagarara aho sha !” Noneho kambayeho. Nahise mpagarara ariko numva igitima kidiha. “Urava he ukajya he ?”Nti : “Mvuye hariya hakurya ku isoko kureba ko hari icyo nahahayo.”, na we ati :
“Nta soni ufite zo kwigaragambya ku karubanda n’ibyo bene wanyu badukoreye ?”
Ubwo nahise ndyumaho, ndaruca ndarumira. (Itangazo risaba abantu kuguma mu mazu ryaje gushyirwa kuri Radio Rwanda ubwo nari mu nzira ngana iwanjye, sinigeze ndyumva).
Uwo mujede yarakomeje ambwira amagambo menshi maze kera kabaye ati : “Mbare kabiri wamvuye mu maso !” Yagiye gutangira kubara ngeze hafi ya Boabab ariko uko umugeri we wamperekeje, byo sinabisobanukiwe !
Nageze iwanjye maze mbwira mugenzi wanjye Nzayisenga ibyo mpuye na byo mu nzira. Twakomeje kuganira na we ambwira ibyo yumvise aho yahoze hanze aho mu gace (quartier).
Igihe tukibaza ibyo aribyo igitero cy’abasirikare bagera kuri 5 kiba gisesekaye mu gipangu iwacu.
“Turashaka intwaro muhishe hano muri iyi nzu yanyu”. Twabasubije ko nta ntwaro tugira kuko twe turi aba sportifs. Badusabye kubaha ibyangombwa byacu. Jye nabahaye pasiporo naho mugenzi wanjye Nzayisenga abaha indanga-muntu kaba karabaye.
“Turabamara mwa Nyenzi mwe ! Wowe indanga-muntu yawe iri he ?” Nabasubije ko nayisize kuri Immigration ubwo bampaga iyo pasiporo kugira ngo mbashe kujya mu rugendo muri Sudan. “Ngaho rero, Sudan wari ugiye kumarayo iki ? Twabivuze ko aba bantu ari Inyenzi.”
Turi abakinnyi ba Rayon Sports
Nakomeje mbumvisha ko ntari Inyenzi kuko n’ubundi ari nta kuntu nari guhabwa pasiporo iyo mba yo. “Ahubwo nagiye Sudan guhagararira igihugu mu rwego rw’umupira w’amaguru.” Banze kubyumva ahubwo barambaza ngo “nkinira nde !”
Mu gihe ntarasubiza mugenzi wanjye Nzayisenga ati : “Dukinira Rayon Sports.” Umwe mu bajede yahise atwita ababeshyi ubwo yavugaga ko bitashoboka ukuntu dukinira Rayon Sports akaba atatuzi kandi ari umufana wayo.
“Jye ndabiyicira niba mukomeje kutubeshya.” Ubwo hafi aho hari ibintu byinshi byatewe hejuru mu isakwa bari bari gukora mu rugo rwacu. Bimwe muri byo harimo album photos. Ubwo nibwo mbabwiye nti : “Niba koko muzi abakinnyi ba Rayon Sports murebe muri izo albums murabona ko tutabeshya.”
Wawundi wavuze ko ari umufana wa Rayon Sports ati : “Harya ubundi mwitwa bande ?” (Kandi twari twamaze kubaha ibyangombwa byanditsemo amazina yacu). Namubwiye ko ndi Eugène Murangwa naho mugenzi wanjye akaba Athanase Nzayisenga. Nawe ati : “Ntibishoboka, nonese ubwo ni wowe ?” Namubwiye ko ari “jye”.
Basanze tutabeshya koko ariko ikibazo kivuka kubera ijambo ryari ryanditse mu ndangamuntu ya mugenzi wanjye “Tutsi”.
Iyo uwo mufana wa Rayon Sports atahaba, sinzi ko twari kuhava amahoro Muri ibyo bizazane byose n’ibindi byakurikiyeho, nta n’umwe wari ukibuka 1/4 cya CAF.
Nyuma yo kumenya ko turi abakinnyi ba Rayon Sports baje kutubabarira. Uwo musilikare yaje no kutugira inama yuko twitwara mu rwego rwo gutuma ntabandi bagenzi be baza kuza nyuma ngo babe batumerera nabi (nko gufungura imiryango y’ igipangu n’ iyinzu, gukuraho rideau…) Ariko rero ibyo ntibyababujije guhitana umwana w’ umukozi twari dufite ngo kuko atarafite indangamuntu, bityo kuribo ibyo bikaba byaravugaga ko ngo uwo mwana yari Inyenzi yari yaraje kwiyoberanya yaka akazi ko gukora murugo!
Aho twari dutuye njye na mugenzi wanjye Athanase bwarakeye turahava nta muntu wundi wongeye kuhadusanga, ubanza inama z’ umusilikare zaradufashije! Twerekeje hepfo gato aho ababyeyi banjye bari batuye hakaba kandi hari hatuye abandi bagenzi bacu twakinanaga muri Rayon Sports. Twagezeyo nta kibazo kinini kuko icyo gihe barrier zari zitarashyirwa mu mihanda kandi ikindi ntabwo hari kure (1km cg 2km).
Igitekerezo cyo kujya aho kuri bagenzi bacu cyaje kuvamo amahirwe yuko uyu munsi nshobora kuba ndihano mbasha gutanga ubu buhamya. Kuko nkurikije ibyakurikiye ibyo bihe nsanga bitari gushoboka ko nari kubasha kubikira iyo hataba ubwitanjye n’ ubufatanye byaturutse kuri bamwe muri bagenzi banjye twahoze dukinana muri Rayon sports.
Aho kwa bagenzi banjye naje kuhahurira n’ ibibazo binyuranye ariko mbasha ku bivamo kubera ubwitanjye bwabagenzi banjye cyane by’ umwihariko mugenzi wanjye wari uzwi kw’ izina rya MUNYURANGABO LONGIN. Uyu musore (waje nawe guhitanwa namaherere nkayakorewe abandi bose muri jenoside) yagaragaje ubutwari butagaragajwe n’abantu benshi muri biriya bihe, inshuro zitari nke yankuye mu maboko y’ interahamwe zaje kenshi kunshakisha. Rimwe akabikora akoresheje uburyo yarafite bwo kumenya kuvugisha abantu.
Ubundi akabikora akoresheje amafaranga ye kugirango abashe kugura abazaga banshaka! Ibyo kandi sinjye yabikoreraga gusa kuko icyo gihe aho iwe twari duhari turi abantu bagera nko kuri batandatu kandi buri wese Longin yagize uruhare mu buryo twarokotse. Ikibabaje nuko uyu musore yaje guhitanwa n’abasilikare ba Leta y’Abatabazi ngo bamujijije ko yarahungishije umututsikazi! Uko iminsi yashiraga niko ibintu byagendaga bigorana maze ubwo interahamwe zazaga zikantwara ariko kubwa mahirwe nkazikurwa mu maboko nanone n’ umusilikare wari waje gusura mwenewabo wari muri abo bagenzi banjye Munyurangabo icyo gihe yahise afata icyemezo cyo kumfasha guhungira ku mugabo bitaga Zuzu nawe waje kumfasha kugera kuri Croix Rouge International aho navuye njya muri Milles Collines naho nkaza kuhava njya muri zone yarifitwe na RPF icyo gihe ariko Munyurangabo nawe yaje guhunga ubwo imirwano yakomeraga mugace ka Nyamirambo.
Mu guhunga kwe yajyanye n’ umukobwa buzuraga wari warahungiye iwe, maze ngo ubwo bari munzira bahunga baza guhagarikwa na barriere y’abasilikare yari ku kiraro cya Mukungwa ahagana mu Ruhengeri. Ngo bamubajije impamvu ahunganye inyenzi…maze ngo bamubwirako we agomba gukomeza ariko iyo nyenzi ye yo bayisigarana. Nkibisanzwe Longin ngo yagerageje kureba uko yavana umukunzi we mu maboko yabo bicanyi ariko nti byakunze kuko ngo bamubwiyeko niba atabavuye mu maso ari bucirwe rumwe nurwiyo nyenzi ye! Munyurangabo ku nshuro ya mbere ari nayo yabaye iyanyuma yananiwe gukora ibyo yaramaze amezi atatu akorera abantu yari yariyemeje kurwanaho.
Ngo yahise yiruka ariko nyuma yakanya gato umwe mu basilikare bari aho kuri barriere ati, “kureka uriya musore akagenda n’ ubuswa bukomeye kuko umuntu nkawe nta nyenzi imurenze! Niba abasha gukururana n’ iyinyenzi y’ umukobwa kugera aha hose, ejo niwe uzagaruka aturasa nka ba Kanyarengwe”! Ubwo ngo uwo musilikare wari umaze akanya akurikiye Munyurangabo yaje kugaruka avuga ko ngo wa muntu ari Inyenzi yuzuye ngo kuko abuze amarengero ye! Gusa aho niho hantu hanyuma Munyurangabo abamubonye muri iyo nzira bavuga ko bamubonye bwanyuma. Abantu benshi banyuze iyo nzira baje gukomeza kuzageza muri Zaire, ariko nta muntu numwe waba yaratanze amakuru avuga ko yongeye kubona Longin nyuma yiyo barriere yo kuri Mukungwa.
Aya makuru nayabwiwe nuwo mukobwa wari inshuti ya nyakwigendera Munyurangabo waje kurokoka nyuma yaho yaterewe icyuma nabo basilikare maze ngo bakamuta mu mugezi wa Mukungwa kubwa mahirwe agakurwamo n’abasilikare b’ Inkotanyi ngo bahise bagera aho kuri Mukungwa nyuma gato yo guhunga kwa basilikare ba Leta y’Abatabazi bari kuri iyo barriere.
Uretse rero ubu bwitanjye mugenzi wanjye nyakwigendera Munyurangabo yangaragarije maze bukaza kuvamo irokoka ryanjye nanavuga ko n’ abandi mu bagize umuryango wanjye barokotse kubera uruhare uyu mugenzi wanjye yabigizemo, kuko uburyo yakomeje kubasha gushukashuka Interahamwe zo muri quartier aribwo bwatumye baba ababyeyi banjye cg abo tuvukana babasha kubona uburyo bwo guhunga.
Muri quartier twari dutuyemo nkeka ko iwacu honyine ariho hataguye umuntu numwe mubari bahari icyo gihe (iwacu murugo hari abantu bagera kw’ icumi.) Munyurangabo yafashije umuryango wanjye mu buryo bunyuranye bwaba mukubashakira ibibatunga kuko icyo gihe nta numwe wabashaga gusohoka byaba mukubaburira bitewe n’amakuru yabaga abashije gukura mu bantu aho yabaga abasha kugenda muri quartier ndetse no kubasha gutuma interahamwe zidatera iwacu kubera uburyo yabashaga kuzishukashuka. Ndetse nkaba naraje kumenya ko ariwe waburiye iwacu ngo bahunge amaze kumenya ko kuri barriere yari haruguru y’ iwacu bari bamaze gukora inama yo kuza gutera iwacu ngo kuko arirwo rugo rw’ abatutsi rwari rusigaye muri quartier.
Nubwo buri wese mubari iwacu mu rugo yagize amahirwe yo kurokoka kubera ahanini ubwitanjye n’ ubutwari bwa mugenzi wanjye Munyurangabo Longin ntabwo ayo mahirwe yageze kuri bose mu muryango wacu, kuko murumuna wacu wu muhererezi (yarafite imyaka 7) Irankunda Jean Paul yaje guhitanwa na jenoside aho yari yaragiye mu biruhuko bya Pasika kwa mubyara wacu Kayonga John (umwana wa mukuru wa papa) wakoraga mu bitaro by’ indera. Uyu murumuna wacu ibyu rupfu rwe kugeza nubu byatubereye urujijo kuko nkibisanzwe iyo utamenye aho uwawe yaguye uhora wibwirako yaba akiriho. Ariko rero ibye we harimo na karusho kuko ahagana mu mpera ya 1994 hari umuntu wahoze aturanye n’ iwacu wazanye amakuru avuga ko ngo yahuye na KIBWA (niko twamwitaga) I Nyanza ya Butare. Ngo yamunyuzeho yicaye inyuma mu modoka y’abasilikare arikumwe n’abandi basilikare ba RPF.
Nyuma yayo makuru twagerageje gushakisha ahantu hose hashoboka kugirango tumenye amakuru nyayo ariko ntacyo byatanze kuko nta nahamwe twasanze barigeze babona cg bumva uwo twagiye dushakisha duhereye ku makuru twari twahawe nuwo muntu wahoze ari umuturanyi.
Hanyuma kandi ahagana muri za 2000 haza kuboneka video y’abantu bahungiye mu bitaro by’ Indera ubwo abasilikare ba bafaransa/ababiligi bajyagayo guhungisha abanyaburayi, iyo video igaragaza agace gato murumuna wacu ahagaze muruvunge rw’abantu barimo basaba abo basirikare ko batabasiga aho ngaho kuko bari bwicwe ni babikora. Ibyakurikiyeho ngirango birazwi kuko abo basilikare b’abazungu bitwariye bene wabo maze abanyarwanda baraho bakirarwamo n’ Interahamwe zari zarabagose… amakuru yavuyeho aho Indera avuga ko harokotse mbarwa. Gusa icyo na nubu tutigeze tumenya kandi wenda dushobora no kutazamenya bibaho nuko uwo murumuna wacu yaba yaraharokokeye cg se yarahaguye.
Uretse rero uwo murumuna wacu tutazi amarengero ye nyakuri kubera urwo rujijo twahuye narwo, umuryango wanjye wabuze abantu bagera kuri 25 ku mpande zombi iwabo wa papa n’ iwabo wa mama kubera jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Imyaka rero ishize ari 19 nyuma yo kubura bacu, ariko rero nkuko babivuga ngo “ twe twarokotse suko hari icyo twarushaga abagiye, ahubwo nuko buriya hari impavu zatumye turokoka” njye rero ku giti cyanjye nkaba nsanga imwe muri izo mpanvu ari ugukomeza nyine tukibuka bacu duharanira ko ibyababayeho bitazibagirana ariko by’ umwihariko aruko tugomba gukora ibishoboka kugirango ibyatubayeho bitazongera kuba ukundi.
Akamaro ka sport/football mu rwego rwo gufasha kugera ku ntego yo kutazasubira mu bihe nkibi twibuka kuri uyu munsi
Nkuko nabigaragaje mu buhamya bw’irokoka ryanjye sport ifite ubushobozi bwo gukora ibintu bitabashwa gukorwa mu bundi buryo ubwo aribwo bwose. Iyo urebye usanga umubare wa basportifs bagize uruhare muri jenoside aribo bake cyane ugereranije nizindi ngeri zose z’abantu bagize societe Rwandaise. Ibyo usanga ntayindi mpamvu uretseko twe muri sport ikintu cya mbere batwigisha kandi bikaba ngombwa ko uhora ukitaho kugirango ubashe kuba umusportif w’intangarugero ari ukugira fair play/esprit sportif.
Iki kintu rero ku mbwanjye mbona ari ingirakamaro cyane kuko kidufasha kwihanganira by’inshi abandi Bantu batabasha kwihanganira mu buryo bworoshye. Kubera iyo mpamvu rero njye nkaba mbona twebwe nkaba sportif twagombye gufata iyambere tugafasha abanyarwanda kwiyubaka baharanira amahoro, ubumwe n’ ubwiyunjye. Kuko iyo ariyo nzira yonyine izatuma tutazasubira mu makuba yaduteye ingaruka zibyo twibuka uyu munsi. Biragaragara ko ingamba zinyuranye zashyizweho kandi zikomeje gushyirwaho ngo ikibazo cyaryanishije abanyarwanda kitazongera kubaho.
Ni ngombwa rero ko natwe abasportif dushyiraho akacu kandi uretse ubu buhamya bwanjye natanze murwego rwo kugaragaza uko sport yamfashije njyewe kugiti cyanjye bimaze no kugaragara ko sport arimwe muntwaro ikomeye ikoreshwa mu guhuza no kumvikanisha abantu hirya no hino kw’ isi.
Muri urwo rwego rero twebwe nka ba footballeurs tubikoze mwizina rya Association des Anciens Footballeurs du Rwanda tukaba twaratangiye kwiga k’umushinga uzakoreshwa mu gukangurira abanyarwanda cyane cyane urubyiruko akamaro ko guharanira amahoro, ubumwe no gushyigikira ubwiyunge tubinyujije mu rwego rwa football. Uyu mushinga turimo turawigaho kandi turizerako mugihe kitarambiranye uzaba watangiye.
Bikaba byaba byiza rero n’abandi basportif bo muri disciplines zinyuranye batangira gutekereza ku gikorwa nkicyo kugirango twese duhurize ingufu za sport hamwe mu rwego rwo gushakira igihugu cyacu amahoro n’ itera-mbere birambye.
Imana ikomeze ibane n’abacu twabuze tugikunda kandi natwe ikomeze kutubashisha kwihangana no gushakira ibisubizo ibibazo byacu bya buri munsi.
Kuba yari umukinnyi wa Rayon Sports nabyo biri mu byamufashije kurokoka

Murangwa yakundaga kurinda izamu yambaye ingofero. Aha ni tariki 6 Werurwe 1994 ubwo ikipe ya Rayon Sports yakoze amateka ikuramo ikipe ya Al Hilal yo muri Sudani imwe mu makipe yari akomeye muri Afrika muri icyo gihe iyisezerera mu irushanwa rya CAF iyitsinze ibitego 4-1
Source:rayonsports.net
/B_ART_COM>