Tugiye kubaka Stade ya Gasogi United - KNC (VIDEO)

Kakoza Nkuriza Charles (KNC), umuyobozi wa Gasogi United ahamya ko bagiye kubaka Stade yabo ku giti cyabo, Gasogi United ngo ikazarekera gukinira kuri Stade z’intirano guhera muri ’Saion’ 2021/2022.

KNC avuga ko kuba batira Stade hari byinshi bibahombya harimo ngo no gukora imyitozo idahagije. Yatangaje ko byinshi kuri iyo Stade bikiri ibanga ariko ngo izaba yakira abantu 20.000.

Ati " Reka mbibwire abanyarwanda banabyumve. Umwaka w’imikino 2021/2022, Gasogi ntabwo muzongera kuyibona ku kibuga cy’igitirano....hari ababivuze, bakora na Fundraising ariko twebwe tubivuze tubihamya...muzi dutekereza iki ? Wigeze ubona dukora ibishushanyo turi kubyereka abantu ? Twebwe ntabwo turi kurota."

Yunzemo ati " Saison 2021/2022 Gasogi United izaba iri ku kibuga cyakira abantu ibihumbi cumi na bitandatu ( 16.000) bicaye neza n’abandi ibihumbi bine (4000) bahagaze. Ni ukuvuga ko ari ikibuga kizajya cyakira abantu ibihumbi makumyabiri."

Rwandamagazine.com yifuje kumenya aho iyi Stade izaba yubatse cyangwa amafaranga azayitangwaho, KNC asubiza ko bikiri ’ibanga’.

Gasogi United yazamutse mu cyiciro cya mbere umwaka ushize. Shampiyona y’icyiciro cya mbere yasojwe iri ku mwanya wa 9 n’amanota 29.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo