Thomas Partey wahoze akinira Arsenal yahakanye ibirego byo gufata abagore ku ngufu

Thomas Partey wahoze akinira ikipe ya Arsenal yahakanye gufata ku ngufu abagore babiri no gukora ihohotera rishingiye ku gitsina ku wundi mugore wa gatatu.

Uyu Munya-Ghana ukina hagati mu kibuga yahakanye ibirego bitanu byo gufata ku ngufu n’ikirego kimwe cy’ihohotera rishingiye ku gitsina ubwo yitabaga urukiko rwa Southwark Crown Court i London ku wa gatatu.

Ibyo byaha aregwa bivugwa ko byabaye hagati y’umwaka wa 2021 n’uwa 2022, ubwo uyu mukinnyi w’imyaka 32 yakinaga mu buryo buhoraho muri shampiyona y’umupira w’amaguru y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza, yitwa Premier League.

Yarezwe nyuma y’iminsi ine avuye muri Arsenal, nyuma yuko kontaro ye irangiye mu mpera ya Kamena (6) uyu mwaka.

Partey yarekuwe by’agateganyo kugeza ubwo urubanza rwe ruzaba rutangiye mu mizi, byitezwe ko ruzatangira ku itariki ya 2 Ugushyingo (11) mu mwaka utaha, muri urwo rukiko n’ubundi.

Mu rukiko ku wa gatatu, yavuze ahamya izina rye, nuko ahakana buri kimwe mu byo aregwa.

Partey, ubu ukinira ikipe ya Villarreal yo muri shampiyona ya La Liga y’icyiciro cya mbere muri Espagne, yari asanzwe ari mu Bwongereza, ubwo iyo kipe ye nshya yakinaga ku wa kabiri n’ikipe ya Tottenham mu irushanwa rya Champions League. Yinjiye mu kibuga asimbuye muri uwo mukino ikipe ye yatsinzwemo igitego 1-0.

Ibikubiye mu irekurwa ry’agateganyo rya Partey ntibimubuza gukina umupira w’amaguru, ariko agomba kumenyesha polisi mbere y’amasaha 24 iby’urugendo mpuzamahanga urwo ari rwo rwose agiye gukora, ndetse ntagomba kuvugisha abamureze.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo