Taxpayers Appreciation Volleyball Tournament:Amakipe yamenye amatsinda

Amakipe azitabira irushanwa rya "Taxpayers Appreciation Volleyball Tournament” yamaze kumenya amatsinda azahataniramo.

Ku bufatanye bw’Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda "FRVB" n’ikigo cy’igihugu Gishinzwe Imisoro n’Amahoro "RRA" hateguwe irushwanwa ryo gushimira abasora "Taxpayers Appreciation Volleyball Tournament” rigiye kuba ku nshuro yaryo ya kabiri.

Iri rushanwa rikaba riteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru tariki ya 19 na 20 Ugushyingo 2022 aho rizitabirwa n’amakipe 6 mu bagabo na 6 mu bagore yose akaba ari ayo mu cyiciro cya mbere.

Mu bagabo, amakipe ya IPRC Ngoma na Kirehe nizo zititabiriye iri rushanwa naho mu bagore, St Bernadette niyo itazitabira.

Kugira ngo amakipe amenye uko azahura mu matsinda , hagendewe uko yasoje ahagaze mu irushanwa riheruka.

Mu bagabo, mu itsinda rya mbere harimo Gisagara , REGVC na KCV. Mu itsinda rya kabiri harimo APR VC, FOREFRONT na IPRC Musanze.

Mu bagore, mu itsinda rya mbere harimo RRA VC, IPRC Huye, Ruhango VC. Mu itsinda rya kabiri harimo Forefront, APR VC na IPRC Kigali.

Imikino yo mu matsinda izakinwa kuri uyu wa Gatandatu ikinirwe ku bibuga bitandukanye mu Mujyi wa kigali naho imikino ya kimwe cya kabiri n’imikino ya nyuma izakinirwe muri BK ARENA ku cyumweru. Kwinjira kuri iyi mikino ni ubuntu.

Ku bijyanye n’ibihembo, ikipe ya mbere izegukana miliyoni 2, iya kabiri yegukane miliyoni imwe n’igice, naho ikipe ya gatatu yegukane miliyoni imwe.

Ubwo iri rushanwa ryaherukaga kuba, mu bagabo Gisagara VC niyo yaryegukanye itsinze APR VC, mu bagore RRA iba iya mbere itsinze UVC.

Amatsinda y’abagabo

Amatsinda y’abagore

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo