Super Cup: Mbere y’amasaha 2, abafana biganjemo aba Rayon Sports bageze muri Stade –AMAFOTO

Kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Nzeli 2017 nibwo hagomba gusubukurwa umukino wa Super Cup hagati ya APR FC na Rayon Sports wari wasubitswe kubera ikibazo cy’umuriro cyabaye kuri Stade ya Rubavu tariki 23 Nzeli 2017.

Iminota yaburaga ngo umukino urangire, iratangira gukinwa ku isaha ya saa kumi z’umugoroba kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Ahagana ku isaha ya saa munani abafana biganjemo aba Rayon Sports bari bageze muri Stade, bitegura kuza kureba umukino utangwamo igikombe kiruta ibindi cya Super Cup.

Nkuko amategeko abiteganya, umukino uri busubukurwe ibintu byose byari byabaye mu mukino wasubitswe bigendeweho: APR FC iragumana abakinnyi 10 kuko i Rubavu Imran yari yahawe ikarita itukura ku munota wa 38 , Rayon Sports igumane ibitego byayo 2 byari byatsinzwe na Diarra (34’) na Pierrot (62’) ndetse uze gutangirizwa ku mupira w’umuterekano Rayon Sports yari igiye gutera mbere y’uko amatara manini ya Stade Rubavu azima.

Bagana kuri Stade

Abafana bahageze

Saa munani ni uku abafana banganaga

Yahageze kare

Uyu mufana wa APR FC na we yahageze

Babanje kureba umukibo wahuzaga AS kigali y’abagore na Rambura...ni umukino wo uri Shampiyona

Baracyaza


Aha ni ku isaha ya saa munani na mirongo ine

Abafana ba Rayon Sports nibo biganje

Babanje kubyina

Yaje gufana ikipe ye yakenyeye

Imizindaro iri kuzanwa kuri Stade ya Kigali

Yaje yiteguye kubona abakiriya benshi b’aba Rayons

Abafana batari benshi bafana APR FC nabo bageze kuri Stade

Nubwo APR FC yatsinzwe 2 mbere y’uko umukino usubikwa, yanze kuyitererana

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo