Sunday Jimoh yatangiye imyitozo muri Rayon Sports (AMAFOTO)

Rutahizamu mushya wa Rayon Sports, Sunday Oni Jimoh ukomoka muri Nigeria yatangiye imyitozo muri iyi kipe nyuma yo gushyira umukono ku masezerano kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ugushyingo 2020.

Sunday yagombaga gutangira imyitozo ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu ariko imvura nyinshi yaguye mu Mujyi wa Kigali ituma imyitozo idakorwa.

Kuri uyu wa Kane tariki 19 Ugushyingo 2020 nibwo uyu rutahizamu yatangiranye imyitozo na bagenzi be. Ni imyitozo yatangiye guhera saa moya za mu gitondo kugeza saa tatu.

Nyuma yo gusinya, Sunday yatangaje ko yishimiye gusinya muri Rayon Sports ndetse ngo yiteze kwitwara neza ashyigikiwe n’abafana.

Yagize ati " Ndi hano kugira ngo ntange ibyo mfite byose. Ndasaba abafana kunshyigikira bakamba hafi , nanjye mbasezeranyije kutazabatenguha."

Sunday Jimoh wakoraga imyitozo ye ya mbere muri Rayon Sports

Guy Bakira (i bumoso), umutoza wungirije wa Rayon Sports niwe wakoresheje imyitozo ya mu gitondo...biteganyijwe ko Guy Bukasa agera mu mwiherero kuri uyu wa Kane....i buryo hari Gatete Ahmed ushinzwe imyitwarire muri Rayon Sports

Jean Vital Ourega mu kazi

PHOTO: RENZAHO Christophe

Andi mafoto menshi y’iyi myitozo ni mu nkuru yacu itaha

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo