Sinigurisha - Sadate (VIDEO)

Munyakazi Sadate, Perezida wa Rayon Sports yahamije ko atigeze asaba amafaranga ngo akunde arekure ikipe.

Yabitangarije Rwandamagazine.com mu kiganiro cyihariye twagiranye ubwo Rayon Sports yari isoje umwiherero w’umunsi umwe wahuje ubuyobozi , abakinnyi n’abandi bakozi bayo.

Ni umwiherero wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Kanama 2020, ubera kuri Honey In Honey ku Ruyenzi.

Mu minsi yashize hari amakuru yakwirakwiriye ko Munyakazi Sadate yemeye kwegura ku buyobozi bwa Rayon Sports ariko ngo abashaka impinduka mu buyobozi bakamuha Miliyoni zigera kuri mirongo icyenda n’eshatu z’amafaranga y’u Rwanda( 93.000.000 FRW) ngo yashyize mu ikipe kuva yatangira kuyiyobora.

Ubwo twamubazaga ukuri kuri ibi bivugwa, yabisetse cyane, avuga ko atigurisha.

Ati " Icyo iyo ngisubije, mvuga mu magambo yoroshye. Ntabwo Sadate yaje muri Rayon Sports kugira ngo insubize ibyo nayihaye. Ibyo nayihaye, ni amafaranga nayigurije mbishaka kandi ntanuwo nyatse. Ntabwo rero nigurisha kugiri ngo ntange Rayon Sports kuko Rayon Sports nyiyobora kubera ubushake nyifiteho kandi ubwo bushake nkaba mbukura ku rukundo nyikunda. Bimpa n’imbaraga zihagije kugira ngo nyikorere. Abavuga gutyo rero ni babandi bafite ibyo bashaka kugeraho, ibyo ngibyo ariko dusigaye tubwira abantu ko bitakiturangaza."

Munyakazi Sadate yaboneye no gusobanura ko adateganya kwegura kuko ngo bizabaho igihe manda ye izaba irangiye.

REBA HANO IKIGANIRO KIRAMBUYE YAGIRANYE NA RWANDAMAGAZINE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo