Sibomana Patrick yasinye muri Police FC

Ikipe ya Police FC yatangaje ko yamaze gusinyisha Patrick SIbomana amasezerano y’imyaka ibiri, aba umukinnyi wa karindwi iyi kipe isinyishije.

Sibomana Patrick nta kipe yari afite nyuma yo gutandukana na Yanga SC yo muri Tanzania mu kwezi gushize.

Uyu mukinnyi wavuzwe mu makipe atandukanye yo mu Rwanda arimo Rayon Sports na Kiyovu Sports, yifuzwaga kandi na Zesco United yo muri Zambia, aho yanagiye kuganira na yo mu cyumweru gishize.

Kuri uyu wa Kabiri, ubuyobozi bwa Police FC bwatangaje ko yasinye amasezerano y’umwaka umwe muri Police FC.

Sibomana Patrick yamenyekanye akinira APR FC yabayemo hagati ya 2013 na 2017 nyuma yo kuva mu Isonga FC. Asanzwe kandi ahamagarwa mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’.

Mu mwaka ushize wa 2019, yanyuze muri Mukura Victory Sports mu ntangiriro za Gashyantare ku masezerano y’amezi atandatu, ni nyuma y’uko yari amaze amezi make atandukanye na Shakhtyor Soligorsk yakiniraga muri Belarus. Muri Nyakanga 2019 nibwo yari yasinye imyaka ibiri muri Yanga SC.

Muri Police FC ahasanze abandi bakinnyi bashya baguzwe barimo umunyezamu Kwizera Janvier ‘Rihungu’ wavuye muri Bugesera FC na Usengimana Faustin wavuye muri Buildcon FC yo muri Zambia.

Hari kandi Twizeyimana Martin Fabrice wavuye muri Kiyou Sports, Ntwari Evode wavuye muri Mukura Victory Sports, Iradukunda Eric ‘Radu’ na Rutanga Eric bombi bavuye muri Rayon Sports.

Sibomana Patrick yasinye umwaka umwe muri Police FC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo