Sibomana Patrick yakinnye umukino we wa mbere muri Shakhtyor Soligorsk - Photo& Video

Nyuma y’uko Sibomana Patrick asinye imyaka 3 mu ikipe ya Shakhtyor Soligorsk yo ku mugabane w’iburayi mu gihugu cya Bélarus , kuri iki cyumweru tariki 13 Kanama 2017, yakinnye umukino ubanza ubwo ikipe ye yatsindaga ibitego iya FC Minsk 3-0.

tariki 4 Kanama 2017 nibwo Sibomana Patrick bakunda kwita Pappy yasinye amasezerano yo gukinira Shakhtyor Soligorsk imyaka itatu nk’umukinnyi wayo utaha izamu aciye ku ruhande rw’ibumoso.

Kuri iki Cyumweru nibwo yakinaga umukino we wa mbere , akina iminota 90 ubwo batsindaga FC Minsk 3-0. Vitali Lisakovich yafunguye amazamu ku munota wa munani w’umukino, Tomslav Kiš atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 48 mbere y’uko Dražen Bagarić ukomoka muri Croatia, atsinda igitego cya gatatu.

Pappy yatangarije Rwandamagazine.com ko ari ibintu byamuhaye icyizere ko azakomeza guhatanira kwitwara neza ndetse agafasha ikipe ye gukomeza kwitwara neza.

FC Shakhtyor Soligorsk ikaba ikomeje kuyobora shamppiyona ya Belarus n’amanota 43 nyuma y’imikino 18 bamaze gukina, barurusha amanota atatu ikipe ya Dinamo Minsk iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 40.

Patrick Sibomana yabanjemo, anarangiza umukino

Bishimira kimwe mu bitego 3 batsinze FC Minsk

Patrick yahawe ikarita y’umuhondo muri uyu mukino

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • HABIMANA EPIMAQUE

    Wawou, ese iyi kipei iyo mu cyiciro cya kangahe? Harya kiriya gihugu ni icya kangahe mu rutonde ruheruka rwa FIFA mu kwezi gushize

    - 14/08/2017 - 14:05
Tanga Igitekerezo