Sénégal yabimburiye ibihugu bya Afurika kubona intsinzi, Qatar yakiriye Igikombe cy’Isi irasezererwa

Ikipe y’Igihugu ya Sénégal yabaye iya mbere ihagarariye Afurika yabonye intsinzi mu Gikombe cy’Isi cya 2022 kiri kubera muri Qatar. Ni nyuma y’uko yatsinze iki gihugu cyakiriye irushanwa ry’uyu mwaka ibitego 3-1, byatumye gihita gisezererwa.

Wari umukino wa kabiri wo mu Itsinda A ku bihugu byombi, wabereye kuri Al Thumama Stadium imbere y’abagera hafi ku bihumbi 42.

Aya makipe yari yatsinzwe imikino y’umunsi wa mbere. Buri imwe yasabwaga gutsinda kuri uyu wa Gatanu kugira ngo yiyongerere amahirwe yo kuzarenga amatsinda y’irushanwa ry’uyu mwaka.

Boulaye Dia yatsindiye iki gihugu gifite Igikombe cya Afurika cy’uyu mwaka, igitego cya mbere cyinjiye habura iminota ine ngo igice cya mbere kirangire.

Ku munota wa 48, Famara Diedhiou yatsinze igitego cya kabiri aherejwe na Ismail Jakobs ndetse icyizere cyo gutsinda umukino kiriyongera.

Qatar yari imbere y’abafana mu rugo, yasatiriye ndetse bitanga umusaruro ku munota wa 78 ubwo Mohammed Muntari yatsindishaga umutwe.

Bamba Dieng ni we washimangiye intsinzi ya Sénégal, atsinda igitego cya gatatu ku munota wa 84 ku mupira yahawe na Iliman Ndiaye mu rubuga rw’amahina, aroba umunyezamu.

Gutsinda uyu mukino byatumye Sénégal iba igihugu cya mbere cya Afurika kibonye intsinzi mu irushanwa ry’Igikombe cy’Isi cy’uyu mwaka. Gusa ni yo imaze gukina imikino ibiri.

Tunisia, Maroc, Cameroun na Ghana byakinnye umukino umwe. Bibiri bibanza byaranganyije, ibiheruka biratsindwa.

Qatar izahura n’u Buholandi ku munsi wa nyuma w’amatsinda, ku wa Kabiri, yamaze gusezererwa kuko yatsinzwe umukino wa kabiri.

Undi mukino wo mu Itsinda A urahuza u Buholandi na Equateur guhera saa Kumi n’ebyiri.

Kuri uyu wa Gatanu, habaye kandi umukino wo mu Itsinda B aho Iran yatsinze Wales ibitego 2-0 mu gihe u Bwongereza burakina na Leta Zunze Ubumwe za Amerika saa Tatu z’ijoro.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo