Seifu na Mushambokazi basezeranye imbere y’Imana

Kuri iki Cyumweru Tariki 6 Nzeri 2020, Niyonzima Olivier uzwi nka Seifu ukina hagati mu ikipe ya APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Mushambokazi Belyse (Neema) nyuma y’iminsi 10 bamaze basezeranye imbere y’amategeko mu murenge wa Remera.

Ni umuhango wayobowe na Niyonzima Deo umushumba w’itorero rya Living Word riherereye Kimironko mu mujyi wa Kigali.

Nyuma yo kwambikana impeta Niyonzima Deo akaba yasabye aba bombi kuzabana akaramata bakabyara bakuzuza isi kuko ari ryo sezerano Imana yahaye abakurambere bacu Adamu na Eva ubwo yabaterekaga mu murima wa Eden.

Uyu muhango ukaba wakozwe hakurikijwe amabwiriza ya Minisiteri y’ubuzima aho abawitabiriye bahanaga intera ya metero hagati yabo ndetse no kwambara udupfukamunwa, mu rwego rwo gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus.

Seif abanye na Mushambokazi Belyse nyuma y’imyaka ibiri bamaze bakundana. Tariki 8 Werurwe 2020 nibwo Seif yari yateye ’ivi’ asaba Mushambokazi ko bazarushinga.

Seif ni umukinnyi wo mu kibuga hagati wa APR FC. Ni ikipe yerekejemo umwaka ushize avuye muri Rayon Sports yari amazemo imyaka 4. Yakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya Isonga, avamo muri 2015 ari nabwo yahise ajya muri Rayon Sports.

Ni umwe mu bakinnyi bafashije Rayon Sports kugera muri ¼ cya CAF Confederation Cup mu 2018.

Uyu mwaka ari mu bakinnyi ba APR FC bayifashije kwegukana igikombe cya Shampiyona.

PHOTO: NTARE Julius

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo