Rtd. Brig. Gen. Sekamana yatorewe kuyobora FERWAFA

(Rtd) Brig Gen Sekamana Jean Damascène yatorewe kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda, Ferwafa, muri manda y’imyaka ine asimbura Nzamwita Vincent De Gaulle wari umaze imyaka 4 ayobora iri shyirahamwe.

(Rtd) Brig Gen Sekamana Jean Damascène yatsinze Rurangirwa Louis ku majwi 45 kuri 7 mu bantu 53 batoye. Ijwi rimwe niryo ryabaye imfabusa.

Yari amatora yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 31 Werurwe 2018. Yasubiwemo nyuma y’aho abanza yari yabaye ku wa 30 Ukuboza 2017 yarangiye habuze utsinze hagati ya Nzamwita Vincent De Gaulle na Rwemalika Félicité.

(Rtd) Brig Gen Sekamana na Rurangirwa Louis bahatanaga, mbere y’uko amatora aba, bahawe umwanya w’iminota itanu buri umwe haherewe kuri Rtd. Brig. Gen. Sekamana yibwira abanyamuryango n’abo azafatanya nabo muri komite ye kimwe n’imigabo n’imigambi afite.

Nzamwita wari uyoboye Komite icyuye igihe ya Ferwafa, yashimiye abo bakoranye mu myaka ine ishize ku kazi keza bakoze anenga bamwe mu bari kwiyamamaza kuri iyi manda bavuze ko bazaca amakimbirane muri Ferwafa.

Yasobanuye ko nta makimbirane yigeze abaho ahubwo ibyabaga ari ukutumvikana ku bitekerezo kandi kuri we aribyo demokarasi.

De Gaulle yavuze ko nubwo atakiri Umuyobozi wa Ferwafa azakomeza gufatanya n’abari ku buyobozi gushaka icyateza imbere ruhago yo mu Rwanda.

Yanasabye ko hazashyirwaho amategeko akomeye abuza abanyamuryango kujya mu matsinda aharanira impinduka kuko asanga nta cyo bifasha ahubwo igihe hari ibitumvikanwaho byajya biganirirwa mu Nteko Rusange.

Uko abakandida bombi barushanyijwe amajwi

Retired Brig. Gen. Sekamana yahoze ari Perezida wa Kiyovu ndetse yigeze no kuba Visi Perezida wa Bugesera FC mu myaka ishize. Kuri ubu ni Visi Perezida wa Intare FC yo mu cyiciro cya kabiri ari nayo yiyamaje aturukamo. Mu minsi ishize nibwo Brig. Gen. Sekamana yemerewe na RDF kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Brig Gen (Rtd) Jean Damascene SEKAMANA, ubu wujuje imyaka 60 y’amavuko yinjiye mu Ngabo zabohoye igihugu(RPA) ari nazo RDF y’iki gihe, mu mwaka w’ 1990. Yakoze imirimo itandukanye harimo no kuba ukuriye Urwego rw’Iperereza muri Gendarmerie. Yabaye Umugaba wa Batayo, aba Umugaba wa Brigade ndetse aba n’Umugaba w’agateganyo wa Diviziyo y’Ingabo z’igihugu. Yanabaye Umugaba wungirije ushinzwe ibikorwa by’Ingabo mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo.

Mbere yo kwinjira mu zabukuru yari Umuhuzabikorwa w’iby’imishinga y’Ingabo z’U Rwanda, Umutwe w’Inkeragutabara.

Brig Gen Sekamana si we muntu ufite ipeti riri hejuru mu gisirikare uyoboye Ferwafa kuko Lt. Gen. Caezar Kayizari yayiyoboye hagati ya 1995-2005 na Maj. Gen. Kazura Jean Bosco ayiyobora hagati ya 2006-2011.

(Rtd) Brig Gen Sekamana Jean Damascène ahererekanya ububasha na Nzamwita asimbuye

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo