RICH na RBC batanze ubutumwa bwo kurwanya Malaria mu mikino ya nyuma ya ARPST

Kuri uyu wa gatandatu tariki 14 Gashyantare 2026, mu mikino ya nyuma ya ARPST (Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda), yaranzwe n’amarushanwa akomeye ya Basketball, umupira w’amaguru na volleyball, umuryango Urugaga rw’ amadini n’amatorero (RICH) ku bufatanye na Rwanda Biomedical Centre (RBC) bakoze ubukangurambaga bwo kurwanya no kwirinda malariya, baha ubutumwa abakinnyi, abafana n’abandi bari bitabiriye iyo mikino.

Ni imikino ihuza abakozi b’ibigo bitandukanye bya Leta n’ibyigenga, ndetse n’abandi bafatanyabikorwa. Kuri uyu munsi aho byari ku mikino ya nyuma (final) y’aya marushanwa, RICH na RBC baboneyeho umwanya wo gukoresha uru rubuga nk’inzira yo kugeza ku bantu benshi ubutumwa bukomeye bwo kwirinda malariya no kuyirwanya.

Mu kirere cyari cyuzuyemo ibyishimo n’ishyaka ry’abafana, abahagarariye RICH na RBC bagiye batanga ubutumwa mu kiruhuko hagati y’imikino ndetse binaciye mu byapa bitandukanye bari bitwaje . Bibukije abitabiriye ko malariya ikiri ikibazo cy’ubuzima rusange kigira ingaruka ku miryango myinshi, ariko ko ishobora kwirindwa no kuvurwa hakiri kare.

Abafana n’abakinnyi bakiriye neza ubu butumwa, bamwe bagaragaza ko kubwumva mu gihe cy’imikino byabafashije kubusobanukirwa kurushaho kuko bwatanzwe mu buryo bubegereye kandi mu gihe nyacyo aho Malariya yari imaze iminsi ibibasiye.

Mu butumwa bw’ingenzi bwatanzwe muri ubu bukangurambaga harimo kandi gushishikariza abaturage kwakira neza abakozi batera umuti wica imibu mu nzu (Indoor Residual Spraying – IRS). Abahagarariye RBC basobanuye ko gutera umuti mu nzu ari imwe mu ngamba zikomeye zo kugabanya imibu itera malariya, cyane cyane mu turere dukunze kwibasirwa n’iki cyorezo.

Kaneza Narcisse , umukozi wa RICH yashimangiye ko kurwanya malariya bisaba ubufatanye bwa buri wese — abakinnyi, abafana, abayobozi n’abaturage muri rusange. yagaragaje ko buri wese aramutse ashyize mu bikorwa ingamba zo kwirinda malariya nko Gukuraho ibidendezi n’ahandi hororkera imibu, kurara mu nzitiramibu zikoranye umuti, Kujya kwivuza kku bajyanama b’ ubuzima ukibona ze ibimenyetso bya malariya birimo umuriro, kubabara umutwe no kunanirwa n’ ibindi.

Ubu bukangurambaga bugaragaza ko siporo atari amarushanwa gusa, ahubwo ishobora no kuba urubuga rukomeye rwo kubaka ubuzima bwiza bw’abaturage. Iyo siporo ihujwe n’ubutumwa bwiza bw’ubuzima, bituma haboneka impinduka irambye mu mibereho y’abaturage no mu kurwanya indwara nka Malariya.

Ubutumwa bwa RICH na RBC bwatanzwe ku mikino itandukanye ya nyuma ya ARPST


No mu mikino y’amaboko ubu butumwa bwa RICH na RBC bwaratanzwe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo