Ikipe y’abarinda umutekano wa Perezida Paul Kagame n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu ’Republican Guard Rwanda’ (RG) yatsinze Rwanda Air Force ibitego 3-1 yerekeza muri 1/2 cy’irushanwa rya gisirikare ryo Kwibohora "Liberation cup mu mukino uzayihuza na Gako.
Hari mu mukino wabaye kuri uyu wa kabiri tariki 16 Kamena 2026 ku kibuga cya Kimihurura Barracks ya RG.
Mu yindi mikino ya 1/4, BMTC Nasho yatsinze Military Police 3-1, RMA Gako itsinda Special Force 2-0 naho Task Force itsinda Division ya kane ibitego 4-1.
Muri 1/2, RG izahura na RMA Gako naho BMTC Nasho ihure na Task Force. Ni imikino iteganyijwe ku wa mbere tariki 22 Kamena 2026.
Iri rushanwa rikinwa mu mikino itatu ari yo umupira w’amaguru (football) uw’intoki wa Basketball ndetse na Volleyball.
Ibikombe, imidari ndetse n’ibihembo byo mu irushanwa ry’uyu mwaka bizatangwa ku itariki ya 3 Nyakanga 2026, umunsi umwe mbere y’uko u Rwanda rwizihiza Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 32.










































































/B_ART_COM>