Rep. Guard yakoze imyitozo ya nyuma yitegura umukino wa 1/4 (AMAFOTO)

Ikipe y’Abarinda umutekano wa Perezida Paul Kagame n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu ’Republican Guard Rwanda’ (RG) bakoze imyitozo ya nyuma yitegura umukino wa 1/4 mu mikino ihuza abasirikare (RDF Inter-force competition Heroes Cup) uzayihuza na Division ya kane.

Ni imyitozo bakoze kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Mutarama 2026 kuri Kigali Pele Stadium izaberaho umukino kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Mutarama 2026 guhera saa yine z’amanywa.

Mu itsinda A, Rep. Guard Rwanda yazamutse ifite amanota 21, Gabiro iba iya kabiri n’amanota 18, Mechanized igira amanota 9, Logistics igira amanota 8 naho Division 1 igira amanota 4.

Mu itsinda B hazamutse Nasho ari iya mbere n’amanota 17 inganya na Gako ya kabiri nayo ifite 17 ariko Nasho ikaba izigamye ibitego 9 naho Gako ikazigama 5.

Mu itsinda C, Special Forces yazamutse ifite amanota 13 naho Division ya 4 izamuka ari iya kabiri n’amanota 9.

Mu itsinda D , Rwanda Air Force yazamutse ari iya mbere n’amanota 12 naho Division 5 izamuka ari iya kabiri n’amanota 9.

Muri 1/4, Rep. Guard Rwanda izahura na Division ya 4, Special Forces ihure na Gabiro, Nasho ihure na Division 5 naho Rwanda Air Force ihure na Gako.

Muri 1/2, ikipe izakomeza hagati ya Rep. Guard na Division 4 izahura n’izava hagati ya Nasho na Div 5.

Naho ikipe izava hagati ya Special Forces na Gabiro izahura na Rwanda Air Force na Gako.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo