Rayon Sports yisubije umwanya wa mbere itsinze AS Kigali

Igitego kimwe rukumbi cya Musa Esenu mu gice cya mbere cyafashije Rayon Sports gutsinda AS Kigali ihita ifata umwanya wa mbere.

Wari umukino w’ikirarane Rayon Sports yari yakiriyemo AS Kigali kuri Stade Regional i Nyamirambo kuri uyu wa Kane.

Rayon Sports yinjiranye imbaraga nyinshi mu mukino yaje kubona igitego hakiri kare ku munota wa 8 gitsinzwe na Musa Esenu n’umutwe ku mupira wari uhinduwe na Ganijuru Elie.

Ntabwo yacitse intege yakomeje gusatira ndetse ibona amahirwe atandukanye arimo aya Onana Léandre wacitse ubwugarizi bwa AS Kigali agasigara arebana n’umunyezamu Fiacre ariko akananirwa gushyira mu izamu.

Ni nako kandi abakinnyi ba AS Kigali bashatse uburyo bakwishyura iki gitego mbere y’uko bajya kwishyura ariko abakinnyi barimo Tchabalala na Kalisa Rashid ntibabyaza umusaruro amahirwe babonye. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-0.

Binyuze mu busatirizi bwa yo, AS Kigali mu gice cya kabiri yagerageje gushyira igitutu kuri Rayon Sports ndetse barema amahirwe menshi gusa imipira myinshi bayitera hanze nigerageje kujya mu izamu umunyezamu Kabwiri wari uhagaze neza akayifata.

Rayon Sports na yo yagiye ipfusha ubusa amahirwe babonye ariko ku bw’amahirwe umukino urangira ari 1-0.

Ubu Rayon Sports imaze gukina imikino 9 ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 22, Kiyovu Sports imaze gukina imikino 10 ni iya kabiri n’amanota 21.

APR FC imaze gukina imikino 9 ni iya 3 n’amanota 18, AS Kigali na yo imaze gukina imikino 9 ni iya 4 n’amanota 17 inganya na Police FC ya 5.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo