Rayon Sports yegukanye igikombe cya Super Cup – AMAFOTO

Kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Nzeli 2017 nibwo hasubukuwe umukino wa Super Cup hagati ya APR FC na Rayon Sports wari wasubitswe kubera ikibazo cy’umuriro cyabaye kuri Stade ya Rubavu tariki 23 Nzeli 2017. Nyuma yo gukina iminota 27 y’umukino yari isigaye, Rayon Sports niyo yegukanye iki gikombe ku kinyuranyo cy’ibitego 2 yatsindiye i Rubavu.

Iminota yaburaga ngo umukino urangire, yatangiye gukinwa ku isaha ya saa kumi z’umugoroba kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Nkuko amategeko abiteganya, umukino wasubukuwe ibintu byose byari byabaye mu mukino wasubitswe bigendeweho: APR FC yagumye ari abakinnyi 10 kuko i Rubavu Imran yari yahawe ikarita itukura ku munota wa 38 , Rayon Sports yagumanye ibitego byayo 2 byari byatsinzwe na Diarra (34’) na Pierrot (62’) ndetse utangirizwa ku mupira w’umuterekano Rayon Sports yari igiye gutera mbere y’uko amatara manini ya Stade Rubavu azima.

Umupira watangirijwe ku ikosa Nshuti Innocent yari yakoreye Rutanga Eric. Umusifuzi yatangije umupira nyuma yo kumuha ikarita y’umuhondo.

Mbere y’uko umukino utangira Jimmy Mulisa umutoza mukuru wa APR FC yatangiye umukino akuramo Nsabimana Aimable amusimbuza Songayingabo Shaffy mu gihe Rukundo Denis yahise asimbura Hakizimana Muhadjili. Rayon Sports yo yabanje gusimbuza Mukunzi Yannick ufite imvune, imusimbuza Nova Bayama.

Umukino ukimara gusubukurwa, Bon Fils Caleb wa Rayon Sports yahushije ibitego nka 2 byari byabazwe, Manishimwe Djabel na we wari usigaranye n’umunyezamu wa APR FC Mvuyekure Emery ahusha ikindi. APR FC wabonaga ikina ishaka kwishyura umwenda, yanyuzagamo igasatira ndetse igatera imipira yashoboraga kuvamo ibitego. Nubwo bakinaga bashaka gutsinda, abakinnyi ba APR FC banugariraga izamu ryabo ngo hatagira ikind gitego kiryinjiramo.

Iminota 27 yari isigaye yarangiye nta kindi gitego cyinjiye mu izamu bituma Rayon Sports ariyo yegukana igikombe hamwe na Miliyoni 5.

Umukino ujya gutangira, kwinjira byari bigoranye kubera ubwinshi bw’abafana bashakaga kureba uyu mukino

Habura iminota 5 ngo umukino utangire, ni uku hanze ya Stade byari bimeze

27 yari isigaye aba bayirebeye mu giti

Jimmy Mulisa asuhuzanya na Karekezi Olivier utoza Rayon Sports

APR FC yabanje gusimbuza mbere y’uko umukino usubukurwa

Iminota 27 yari isigaye yari indyankurye

Stade yari yuzuye

Kenshi APR FC yari ifite ishyaka ryo kwishyura yisangaga yakoreye amakosa ku bakinnyi ba Rayon Sports

Nyandwi Saddam uhagaze neza mu bwugarizi bwa Rayon Sports muri iyi minsi

Ku munota wa 64 Caleb nibwo yahushije igitego cya mbere

Yongeye guhusha iki nacyo cyanyuze inyuma gato y’izamu Mvuyekure Emery yari arinze

Bakame yereka abafana igikombe

Abagize komite ya Rayon Sports bishimira igikombe

Abafana bishimiye igikombe karahava

Diarra na Kone bombi bakomoka muri Mali bishimira igikombe

Byari ibyishimo ku bafana

Bakame yifotozanya n’abafana

Baririmba indirimbo yubahiriza Rayon Sports

Mugemana , umuganga mukuru uvura ikipe ya Rayon Sports

Rwarutabura ati’ Ndashimira Danger man Karekezi!"

Sefu, Mutsinzi Ange na Pierrot bishimira imidali bari bamaze kwambikwa n’igikombe begukanye

Aba bana nabo wababereye umwanya mwiza wo kwifotozanya na Mukunzi Yannick

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • ######

    Gatete valens ndimuri uganda ark rayon sport irabikwiye.bahagarare,tubakubite,mumatwi.

    - 27/09/2017 - 20:28
Tanga Igitekerezo