Rayon Sports yatsinzwe ibitego 2-1 na USM Alger yo muri Algeria mu mukino wa 3 w’amatsinda ya Total CAF Confederation Cup .
Rayon Sports niyo yari yayakiriye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo guhera ku isaha ya sa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Nyakanga 2018.
Rayon Sports yagiye muri uyu mukino ifite ibibazo by’abakinnyi bo hagati mu kibuga bafasha ba myugariro kuko yaba Yannick Mukunzi na Niyonzima Olivier Sefu bose barwaye ndetse na myugariro Rutanga Eric ufite ikibazo cy’imvune. Mugisha François na we ukina mu kibuga hagati yahagaritswe kubera amakarita. Byatumye umutoza ahitamo kuhakoresha Usengimana Faustin usanzwe ari myugariro.
USM Alger yatangiye umukino ishyira igitutu ku bakinnyi b’inyuma ba Rayon Sports, mu minota itanu ya mbere ibona koruneli ebyiri ebyiri ariko zitagize icyo zibyara.
Ku munota wa 6 Rayon Sports yabonye uburyo bukomeye bwo gutsinda igitego cya mbere , ku mupira wari uvuye kuri Manishimwe Djabel awuha Ismaila Diarra wari wasize na myugariro bose ba USM Alger ariko ukurwamo na nyezamu Mohamed Lamine Zemmamouche.
Rayon Sports imaze kunanirwa gukoresha amahirwe yayo, USM Alger yongeye kuyirusha cyane irayisatira gusa ubwugarizi bwa Manzi Thierry, Ange Mutsinzi, Rwatubyaye Abdul na Usengimana Faustin wavaga hagati akaza kubafasha bakagenda banyitwaramo neza.
Nyuma y’iminota itari mike Rayon Sports ikinira inyuma, yaje kongera gukanguka irasatira biranayihira ku munota wa 35 ibona igitego cya mbere gitsinzwe na Ismaila Diarra ku ikosa ryari rikozwe na myugariro wa USM Alger washatse guha umupira umunyezamu we, ukigira kwa Diarra na we ntiyazuyaza acenga umunyezamu atsinda igitego.
USM Alger yakomeje gukina ubona ituje ariko ari nako ishakisha uko yishyura igitego mbere y’uko igice cya mbere kirangira inabigeraho ku munota wa 45 ku gitego cyatsinzwe na Farouk Chafai ku mupira w’umuterekano, ba myugariro ba Rayon Sports bananirwa kuwohereza imbere ufatwa na Redouane Cherifi nawe awohereza kuri Farouk Chefai atsinda icya mbere.
Amakipe yombi avuye kuruhuka, USM Alger yakomeje gukina neza ishaka igitego cya kabiri biba ngombwa ko umutoza Roberto Oliveira Goncalves de Calmo ’Robertinho’ wa Rayon Sports akora impinduka, akuramo Christ Mbondi utari wagize kinini akora aha umwanya Bimenyimana Bonfils Caleb kugira ngo afatanye na Ismaila Diarra gusatira izamu.
Thierry Froger utoza USM Alger nawe yahise akora impinduka akuramo Aymen Mahious aha umwanya Faouzi Yaya waje yongera imbaraga mu busatirizi bw’iyi kipe ndetse mu buryo butunguranye aza guhusha igitego cyari cyabazwe ku mupira yateye umunyezamu Bashunga Abouba yavuye mu izamu ariko uca hejuru gato.
Hagati aho rutahizamu Bonfils Caleb we mu minota irenga 30 yamaze mu kibuga ntiyigeze akora ku mupira cyangwa ngo agire ikindi gikorwa runaka yafasha ikipe ye. Byatumye umutoza afata icyemezo cyo kongera kumusimbuza ku munota wa 83 yinjiza Yassin Mugume.
USM Alger yagaragazaga ko iri ku rwego rwo hejuru cyane kandi itagira igihunga, yakomeje kurusha cyane Rayon Sports ku munota wa 90 ihusha ikindi gitego ku mupira wari utewe na Faouzzi Yaya uragenda uhura na Irambona Eric awukuriramo ku murongo neza.
Nk’ikipe nkuru, USM Alger yakomeje gukina no mu minota ine y’inyongera bigaragara ko ifite icyizere ko yatsinda igitego cya kabiri ndetse biza kuyihira ku makosa y’ubwugarizi bw’iyibkipe ihagarariye u Rwanda, itsindwa igitego na Abdelraouf Benguit cyatumye itakaza amanota yose.
Ni umukino wa mbere Rayon Sports itsinzwe muri iri rushanwa kuva yagera mu matsinda kuko uwa mbere yari yanganyije na Gor Mahia igitego 1-1 i Kigali inanganya na Young Africans muri Tanzania 0-0.
Mu wundi mukino wo muri iri tsinda, Gor Mahia yanyagiye Young Africans ibitego 4-0, iyi kipe yo muri Kenya ikaba yagize amanota atanu ifata umwanya wa kabiri inyuma ya USM Alger ifite arindwi naho Rayon Sports iguma ku mwanya wa gatatu n’amanota abiri mu gihe Young Africans ari iya nyuma n’inota rimwe.
Rayon Sports ifite akazi gakomeye kuko mu mikino itatu isigaye, ibiri izayikinira hanze yasuye USM Alger na Gor Mahia ikaba isabwa kuyitsinda.
Imikino Rayon Sports isigaje gukina mu matsinda ya Total CAF Confederation Cup 2018:
Tariki 29 Nyakanga 2018: USM Alger vs Rayon Sports
Tariki19 Kanama 2018: Gor Mahia vs Rayon Sports
Tariki29 Kanama 2018: Rayon Sports vs Young Africans
Harerimana Rashid (i bumoso) , kapiteni wa LLB na Didier, rutahizamu wa LLB ni bamwe mu bakinnyi bashobora kwerekeza muri Rayon Sports... Rachid akina ku ruhande rw’iburyo rw’ubwugarizi rw’izamu naho Didier agataha izamu aciye ku ruhande rw’i bumoso (aho bakunda kwita kuri 11)
Iyi niyo shusho yazanye ku kibuga
Gikundiro Forever yari yakereye gufana Rayon Sports
Abakinnyi ba Rayon Sports bishyushya
Wari umukino wa mbere Bashunga Abouba yari akinnye nyuma yo kugaruka muri Rayon Sports
Abasimbura ba Rayon Sports
Abatoza ba Rayon Sports
Abatoza ba USM Alger
11 Rayon Sports yabanje mu kibuga
11 USM Alger yabanje mu kibuga
Blue Family Fan Club
Paul Muvunyi, Perezida wa Rayon Sports yageze kuri Stade hakiri kare
Ambasadeli wa Algeria (wambaye kaluvati itukura) yarebye uyu mukino
Rutagambwa Martin wahoze mu buyobozi bwa Rayon Sports
Albert Mphande, umutoza wa Police FC yari yaje kureba uyu mukino
Abafana bibumbuye muri March Generation
Uyu mwarabu na we yasabye ko bamutiza ingoma ngo ayivuze yumve uko bimera
Uyu mufana ni uku yahisemo kuza yambaye
Papa Balotelli wahoze afana Rayon Sports yari yaje yambaye ibirango bya APR FC asigaye afana
Djabel Manishimwe yagerageje ariko biranga
Uko Diarra yatsinze igitego
Diarra yishimira igitego
Caleb yishyushya ngo asimbura...ariko ntiyatinzemo kuko yahise asimbuzwa Yassin Mugume
Byageraga aho umunyezamu wa USM Alger akaza kwiganirira n’abagize Staff y’ikipe yabo
Fair Play !
Batahanye agahinda
PHOTO:RENZAHO Christophe