Rayon Sports yatsinze Gasogi United mu maso ya Minisitiri Mimosa (AMAFOTO)

Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Gasogi United 1-0 mu mukino abafana bagarutse kuri stade ndetse unarebwa na Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Kane tariki 27 Mutarama 2022 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Rayon Sports yatsindiwe na Mico Justin n’umutwe, ku mupira yari ahinduriwe na Nizigiyimana Kharim Mackenzie.

Gasogi United yatojwe n’umutoza wa ’Fitness’ nyuma y’uko KNC ahagaritse Guy Bukasa na Guy Bakira basanzwe batoza iyi kipe igihe kitazwi

Lomami Marcel niwe usoje igice kibanza atoza Rayon Sports nyuma y’uko muri ’Phase retour’ hazaza umutoza mukuru

Uhereye i bumoso hari Nizeyimana Olivier, Perezida wa FERWAFA, Munyangaju Aurore Mimosa, Minisitiri wa Siporo na Uwayezu Jean Fidele, Perezida wa Rayon Sports


Mimosa yarebye uyu mukino abafana bari bagarutse kuri Stade

Muhire Henry, umunyamabanga wa FERWAFA na we yarebye uyu mukino

Muhire Kevin na Onana ntibakinnye uyu mukino kubera uburwayi butandukanye

Ibirambuye kuri uyu mukino biri kongerwamo

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo