Rayon Sports yafashe umwanya wa gatandatu n’amanota 24 nyuma yo gutsinda AS Muhanga ibitego 2-0, mu mukino w’Umunsi wa 14 wa Shampiyona y’u Rwanda wabereye kuri Kigali Pele Stadium, kuri iki Cyumweru, tariki ya 4 Mutarama 2026.
Ku munota wa 13, Ndikumana Asman yahinduye umupira mu rubuga rw’amahina usanga Sindi Paul Jesus warebanaga n’izamu ariko agiye kuwuterekamo ntiwafata ku kirenge neza.
Ni uburyo bwafashije Rayon Sports kwinjira mu mukino, igahererekanya neza inyuze mu mpande igana mu rubuga rw’amahina rwa AS Muhanga, biyiviramo kubona igitego cya mbere ku munota wa 25.
Ni igitego cyavuye ku mupira wahinduwe na Ganijuru Elie, ugeze kuri Sindi Paul arawusimbuka ufatwa na Tony Kitoga wahise awushyira mu izamu rya AS Muhanga ryari ririnzwe na Kimana Shalome.
Rayon Sports yakomeje kurusha AS Muhanga yari ifite intege nke mu bakinnyi bo mu kibuga hagati hakinaga Jeremie Basilua Makola Na Joseph Ntamack Tonye.
Igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports iyoboye umukino, mu cya kabiri rutahizamu wa Rayon Sports ukina anyuze mu mpande, Paul Jesus Sindi, ashyiramo icya kabiri ku munota wa 51 kivuye ku mupira yaherejwe na Gloire Tambwe Ngongo.
Myugariro wa Rayon Sports, Fabrice Nshimimana, yagize ikibazo cy’imvune asohorwa mu kibuga atwawe ku ngombyi, Umutoza Bruno Ferry ahita amusimbuza Nshimiyimana Emmanuel.
Abedi Bigirimana wari umaze igihe yaravunitse yongeye guhabwa umwanya ajya mu kibuga ku munota wa 73 asimbura Ishimwe Fiston, ndetse umukino urangira ari intsinzi ya Gikundiro ku bitego 2-0.
Nyuma yo gufata umwanya wa gatandatu n’amanota 24, Rayon Sports izakurikizaho umukino ukomeye ugomba kuyihuza na APR FC, bigahanganira Igikombe cya FERWAFA Super Cup, kizakinirwa ku wa 10 Mutarama 2025.
Undi mukino wabereye kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu, Samuel Pimpong na Irumva Justin binjije ibitego byafashije Mukura VS gukura amanota atatu imbere ya Rutsiro FC nyuma yo kuyitsinda ibitego 2-1.
Rutsiro FC yatsindiwe na Aligo Godspower iri ku wa 15 n’amanota 13, mu gihe Mukura VS yagize amanota 25 iri ku mwanya wa gatanu ku rutonde rw’agateganyo rwa Rwanda Premier League.









































































































































































































/B_ART_COM>