Rayon Sports yasinyishije rutahizamu Esenu

Rayon Sports yasinyishije rutahizamu Musa Esenu wari usanzwe akinira BUL Football Club yo muri Uganda,igihugu cye cy’amavuko.

Esenu yasinye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 26 Mutarama 2022.

Musa Esenu ni umwe muri ba rutahizamu bahagaze neza muri Shampiyona ya Uganda aho amaze gutsinda ibitego umunani anganya n’Umunye-Congo Ceaser Lobi Manzoki ukinira Vipers SC.

Esenu yakiniye amakipe arimo Soana (ubu ni Tooro United), Kampala Capital City Authority (KCCA), Vipers na BUL abarizwamo.

Agiye gusiga BUL iri ku mwanya wa kane mu makipe 16, aho ifite amanota 24 mu mikino 15 imaze gukinwa. Amakipe ayiri imbere ni Express, Vipers na Kampala Capital City Authority (KCCA) ya mbere.

Rayon Sports ifite imyanya ibiri yo kongeramo abakinnyi muri uku kwezi, ifite kandi abandi bakinnyi babiri bari mu igeragezwa barimo Umunya-Cameroun Maël Dindjeke na Cedric ukomoka muri Nigeria.


PHOTO:Renzaho Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo