Rayon Sports yasinye amasezerano na RITCO (AMAFOTO)

Rayon Sports yasinye amasezerano y’ubufatanye na kompanyi itwara abantu ya RITCO. Amafaranga abafana ba Rayon Sports bazajya binjiza bateze imodoka bakoresheje ikarita ya MK Card, hari azajya ahabwa ikipe yabo.

Ni amasezerano yasinyijwe ku cyicaro cy’iyo kompanyi giherereye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Kabiri tariki 1 Ukwakira 2019.

Munyakazi Sadate yavuze ko guhitamo ari uko ari ikigo kizewe gifite ubushobozi nwo guhaza isoko ry’abafana ba Rayon Sports mu kubatwara mu modoka.

Nkusi Godfrey, umuyobozi wa RITCO yavuze ko bahisemo Rayon Sports kuko ngo hari ibyo bahuriyeho na Rayon Sports.

Ati “ Twahisemo kuko Rayon ihuje byinshi na Ritko kuko ifite abakunzi benshi. Nubundi twari dusanzwe tubatwara ariko ubu tugiye kubatwara noneho hagire nicyinjira muri Rayon Sports.

Nkusi yakomeje avuga ko ntaho wajya ngo ntuhasange RITCO ndetse ko nta naho wajya ngo ntuhasange abakunzi ba Rayon Sports.

Nkusi yavuze ko nta mpungenge kuko mu minsi iri imbere bagiye kuzana izindi modoka zigera kuri 50 kandi ko bizera ko imikoranire izaba myiza.

Kugira ngo abakunzi ba Rayon Sports bage batera inkunga ikipe yabo igihe bakoze ingendo mu modoka za RITCO ni uko bazajya bakoresha amakarita ya “MK Card”.

Perezida w’ikipe ya Rayon Sports, Munyakazi Sadate yavuze ko bishimiye ubufatanye na RITCO kandi bizera ko bafite ubushobozi bwo guhaza abakunzi ba Rayon Sports ko na bo babonye umwanya mwiza wo gutera inkunga ikipe yabo.

Yavuze ko batangiye umushinga bakorana n’abacuruza ibikomoka kuri peterori ariko abakunzi b’iyi kipe bakavuga ko ari abatunze imodoka gusa.

Yakomeje avuga ko gufatanya na RITCO ari uguha umwanya ba bandi badafite imodoka zabo kugira ngo batere inkunga ikipe bakunda. Gusa Munyakazi avuga ko bagomba gukomeza gukangurira abakunzi b’iyi kipe gufata ikarita ya “MK Card” kuko kugeza ubu abamaze kubarurwa bagera ku bihumbi 17.

Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gutangira ubu buryo imaze kubona abafanyabikorwa bagera kuri 4 barimo MOGAS, Gas Oil, La Palisse Hotel na RITCO.

Nkusi Godfrey , umuyobozi wa RITCO

I bumoso hari Twagirayezu Thadee , Visi Perezida wa Rayon Sports, i buryo ni Straton Tuyizere uyobora MK Sky Vision ifite umushinga wa MK Card

Nkusi Godfrey uyobora RITCO yavuze ko bishimiye ubu bufatanye

PHOTO:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(5)
  • Faustin nsanzimana

    Good. Natwe turi tayali kuyiyoboka aba rayon twese

    - 1/10/2019 - 14:16
  • Blue

    Komeza utsinde nyakubahwa Sadate.Tukuri inyuma

    - 1/10/2019 - 15:22
  • Aline

    Sedate rero ibi nibyiza nugushaka uko rayon yakwiyubakira ubushobozi ariko rero insinzi yomukibuga irakenewe iyomishinga yose gupanga jacamo aruko abantu nishimye Imana igushyigikire umenye aho bipfira

    - 2/10/2019 - 06:17
  • Aline

    Sedate rero ibi nibyiza nugushaka uko rayon yakwiyubakira ubushobozi ariko rero insinzi yomukibuga irakenewe iyomishinga yose gupanga jacamo aruko abantu nishimye Imana igushyigikire umenye aho bipfira

    - 2/10/2019 - 06:17
  • Albert

    BRAVO SADATE ark no muntara muzane amakarita byihuse kandi bongere imodoka TWE TURITEGUYE MWADUTINDIYE!!!!!!!

    - 3/10/2019 - 05:10
Tanga Igitekerezo