Rayon Sports yashyize hanze urutonde rwa Fan Clubs zayo zemewe

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gushyira hanze urutonde rwa za Fan Clubs zemewe z’iyi kipe.

Izigera kuri 32 nizo ubu zigize ihuriro rya za Fan Clubs za Rayon Sports (Fan Base). Dream Unity Fan Club niyo fan Club nshya yamaze kuvuka, izindi ni izisanzwe muri Fan Base ya Rayon Sports.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports buvuga ko uru rutonde hari hashize igihe rudakorwa bityo hakaba Fan Clubs ngo zikomeza kudatanga umusanzu w’ukwezi kandi ngo bagakomeza kwibara muri Fan Clubs zemewe.

Uru rutonde ngo rwakozwe hashingiwe kuri Fan Clubs zigitanga umusanzu w’ukwezi usanzwe ufasha ikipe ya Rayon Sports. Ubusanzwe iyo Fan Club imaze amezi agera kuri 3 adatanga umusanzu, irahagarikwa. Kugira ngo igarurwe yandika ibisaba ndetse ikanishyura ibirarane by’umusanzu ndetse n’ukwezi kuba kugezweho mu gutanga umusanzu.

Bamaze gukusanya asanga Miliyoni 8 ’y’Ubururu bwacu’

‘Ubururu bwacu’ ni gahunda nshya ikorwa buri mwaka na Fan Clubs za Rayon Sports. Buri fan Club igira amafaranga itanga agahurizwa hamwe, akagurwa umukinnyi umwe mushya iyo isoko ry’igura rifunguwe.

Kugeza ubu izi Fan Clubs za Rayon Sport zemewe zimaze kwiyemeza gutanga
Miliyoni umunani (8.867.600 FRW). Amaze gutangwa ni Miliyoni esheshatu (6.032.600 FRW) ndetse iyi gahunda iracyakomeje.

Fan Clubs za Rayon Sport zemewe


1. Ururembo / Diaspora fan club
2. Rayon Sports Super Fans
3. Ijwi ry’aba Rayon fan Club
4. Gisaka Fan Club
5. Gikundiro iwacu Nyamagabe Fan Club
6. Winning Team fan club
7. Kinyaga Fan Club
8. The Bleu Sky fan Club
9. New Vision Fan Club
10. Kivu Blue Fan Club
11. Isibo fan Club
12. Intwari Fan Club
13. Ubumwe bw’abarayon fan club.
14. Ruhango Fan Club
15. Isaro Fan Club
16. Gikundiro senior fan Club
17. Friends Fan Club
18. Smart blue fan Club
19. Trust supporters fan club
20. Thé vert fan Club
21. Gikundiro Forever Fan club
22. DYNA fan club
23. TBW Fan club
24. Ijwi ry’Aba Rayon Senior
25. Gikundiro Lovers fan Club
26. The Bleu familly fan club
27. Rubavu fan club
28. Bugarama / Rusizi fan club
29. Inyambo/Nyagatare Fan club
30. Gikundiro yacu Fan Club
31. Rayon Sports Family
32. Dream Unity Fan Club

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo