Rayon Sports yanganyije na Al Hilal , aba Rayon bataha bakubita agatoki ku kandi (AMAFOTO)

Rayon Sports yanganyije na Al Hilal kimwe kuri kimwe mu mukino Aziz Bassane wa Gikundiro yahawemo ikarita itukura.

Rayon Sports kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Gashyantare 2026 yari yakiriye Al Hilal SC mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 19 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2025-26.

Umutoza wa Rayon Sports yari yahisemo kubabza hanze Lakau ahubwo akinisha mu kibuga hagati Yannick Bangala ni mu gihe na Al Hilal itari ifite Steven Ebuela kubera uburwayi.

Hakiri kare ku munota wa 4, Al Hilal yatsinze igitego cya mbere cyatsinzwe na Abdelrazig Yagoub Omer Taha ku mupira yari ahawe na Girimugisha Jean Claude.

Iyi kipe iba yabonye n’igitego cya kabiri ariko Adama Coulibali ntiyabyaza umusaruro amahirwe yabonye.

Rayon Sports muri iki gice cya mbere binyuze kuri Aziz Bassane wari wagoye cyane Ernest Nsita yagiye igerageza kurema uburyo butandukanye ngo irebe ko yakwishyura iki gitego ariko kubona igitego mu izamu ryari ririnzwe na Soufiane Farid biragorana, amakipe yombi ajya kuruhuka ari 1-0.

Mu ntangiriro z’igice cya kabiri ku munota wa 57, Al Hilal yakoze impinduka 4, Abdelrazig Yagoub Omer Taha wari watsinze igitego, Kamaradini Mamudu, Yousif Yagub na Petrus Aprocius bavuyemo baha umwanya Ahmed Salem, Yasir Awad, Sunday Damilare na Kindness Cole.

Ku munota wa 61 Al Hilal iba yabonye igitego cya kabiri ku mupira Coulibali Adama yinjiranye mu rubuga rwa mahina ariko yawuhindura imbere y’izamu Kindness Cole ananirwa gushyira mu rushundura.

Ku munota wa 68 Bigirimana Abedi yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu ashaka Ndikumana Asman ariko umunyezamu Farid arawumutanga.

Rayon Sports yakoze impinduka za mbere ku munota wa 69 ubwo Likau Faustin Kitoko yinjiragamo asimbura Tambwe Gloire.

Yannick Bangala yagerageje ishoti ritari rifite imbaraga ku munota wa 72 ariko rinyura hanze y’izamu.

Rayon Sports yakoze impinduka za kabiri ku munota wa 75, Yannick Bangala yahaye umwanya Richard Ndayishimiye.

Ku makosa y’umunyezamu Kwizera Olivier, Al Hilal ku munota wa 76 iba yatsinze igitego cya kabiri aho yatanze umupira nabi akawihera Ahmed Salem wahise ashaka kumutsinda ariko Kwizera ahita awukuramo.

Al Hilal yahise ikora izindi mpinduka ari nazo za nyuma aho Coulibali Adama yahaye umwanya Abdel Youssouf.

Impinduka Rayon Sports yakoze zayifashije cyane byaje no kubaha igitego ku munota wa 78 aho Ndayishimiye Richard yahinduye umupira imbere y’izamu maze Mohammed Ahmed Saed aritsinda.

Nyuma y’umunota umwe, Rayon Sports iba yabonye igitego cya kabiri ku mupira Aziz Bassane yinjiranye mu rubuga rw’amahina ariko yatera mu izamu umunyezamu akawukuramo.

Ku munota wa 89 Richard Ndayishimiye yagerageje ishoti rikomeye ariko umunyezamu awushyira muri koruneri imagine icyo itanga.

Ku munota wa 90, Aziz Bassane yahawe ikarita y’umutuku, ni ku ikosa yakoreye Ahmed Salem bakamuha umuhondo usanga uwo yari yahawe mu gice cya mbere kubera kutishimira icyemezo cy’umusifuzi. Umukino warangiye ari 1-1.

Undi mukino w’ikirarane, Police FC yakinaga na Rutsiro FC i Rubavu, warangiye ari ubusa ku busa.

Kugeza ubu Al Hilal ni yo iyoboye urutonde rwa Shampiyona n’amanota 42, Al Merreikh ifite 40, APR FC 39, Police FC 36 inganya na Rayon Sports ya gatanu.

Nsabimana Celestin niwe wari uyoboye abasifuzi mpuzamahanga bayoboye uyu mukino

11 Al Hilal yabanje mu kibuga

11 Rayon Sports yabanje mu kibuga

Abdelrazig Yagoub Omer Taha watsindiye Al Hilal hakiri kare cyane (Ku munota wa 3)

Murenzi Abdallah, Perezida wa Rayon Sports yishimira igitego cyo kunganya

Abafana ba Rayon Sports bishimiye igitego bishyuye mu gice cya kabiri kijya kurangira, bataha bakubita agatoki ku kandi ko bashoboraga no kubona intsinzi

Komite nyobozi yishimira kunganya na Al Hilal yari yabatsinze 4-0 mu mukino ubanza

Martin Rutagambwa yabyiniraga ku rukoma !

AMAFOTO MENSHI YARANZE UYU MUKINO NI MU NKURU YACU ITAHA

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo