Rayon Sports na APR FC zizahura ku munsi wa 4....Ingengabihe ya Shampiyona y’u Rwanda 2021/2022

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA), ryatangaje uko amakipe azahura mu mwaka w’imikino wa 2021/22 muri Shampiyona izatangira ku wa 30 Ukwakira 2021.

APR FC ifite igikombe cya Shampiyona giheruka, izahera kuri Gicumbi FC iheruka kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere mu mukino uzaba ku wa 31 Ukwakira 2021.

Rayon Sports izakira Mukura Victory Sports mu mukino utegerejwe na benshi ku munsi wa mbere mu gihe Espoir FC izaba yakiriye AS Kigali kuri Stade ya Rusizi.

Umukino uba utegerejwe na benshi, uhuza APR FC na Rayon Sports uzaba ku munsi wa kane, tariki ya 23 Ugushyingo 2021.

Shampiyona izabanza gukinwa iminsi ibiri, ihite ihagarara ku wa 3 Ugushyingo kugeza ku wa 18 Ugushyingo 2021 kubera imikino ibiri u Rwanda ruzahuramo na Mali ndetse na Kenya mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022.

Imikino ibanza izarangira ku wa 16 Mutarama 2021. Biteganyijwe ko uko amakipe yahuye ari ko yongera guhura no mu yo kwishyura.

Stade ya Kigali iheruka guhagarikwa kwakira amarushanwa mpuzamahanga, nyuma ya tariki ya tariki ya 11 Ugushyingo, yashyizwe mu bibuga bizakoreshwa, ariko Stade Amahoro iteganywa kuvugururwa, yo ntizakoreshwa.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo