Rayon Sports irimo ideni rya Miliyoni 800 FRW - Dr Usta

Mu gusobanura ishusho y’uko basanze Rayon Sports ihagaze muri iyi minsi, umuyobozi w’Urwego rw’igihugu rw’Imiyoborere, RGB , Dr Usta Kayitesi yatangaje ko basesenguye bagasanga Rayon Sports ifite amadeni ya Miliyoni zigera kuri 800 kuva yashingwa.

Ibi Dr Usta yabitangarije mu kiganiro n’itangazamakuru cyakurikiye ikurwaho rya Komite ya Rayon Sports yari iyobowe na Munyakazi Sadate.

Dr Usta yavuze ko mu isesengura bakoze, ngo iyo urebye amafaranga yinjira ngo basanzemo ibibazo byinshi. Yatanze urugero rw’uburyo bakoze isesengura ry’amafaranga yinjiye ku kibuga ku mikino Rayon Sports yakiriye bagasanga ari Miliyoni 198 naho Raporo za Rayon Sports zikagaragaza ko hinjiye Miliyoni 80.

Mu gusesengura amafaranga ngo yinjijwe n’abafana bo muri za Fan Clubs, ngo RGB yabonye ko hinjiye agera kuri Miliyoni 59 ariko Raporo ikagaragaza ko hari Miliyoni 13.

Uretse amadeni y’imosoro , ngo RGB yasanze Rayon Sports ifite amadeni agera kuri Miliyoni 800 kandi ngo amenshi ni ay’abagiye bayiyobora. Kuri we ngo bibajije uburyo umuntu ayobora, kandi akanaguriza ikipe ayoboye , ari nawe uziyishyura . Yavuze ko biba bigoye kwemeza neza ingano za mwene ayo madeni.

Mu kugenzura ngo basanze ubwo Komite ya Munyakazi Sadate yajyaga gutorwa ngo konti za Rayon Sports zose zariho ibihumbi icum by’amafaranga y’u Rwanda.

Mu kureba amafaranga yinjira muri Rayon Sports basanze ngo hari igihe nta mafaranga n’ibihumbi icumi aba ari kuri konti zayo zose . Muri iki gihe bwo ngo basanze Rayon Sports ifite ibihumbi magana abiri kuri konti zayo zose.

Guhera mu mpera za Gicurasi, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwatangiye kugaragara mu bibazo bya Rayon Sports.

Ibi byatumye mu mpera z’uko kwezi, RGB yemeza ko Munyakazi Sadate, ari we muyobozi wemewe ndetse imusaba kuyigezaho raporo y’ibikorwa by’iyi kipe, yakozwe hagati ya Gicurasi na Kamena no kugira ibyo avugurura mu mategeko shingiro y’Umuryango Rayon Sports.

Dr Usta yavuze ko ibyo bari basabye Komite ya Sadate byo guhuza abanyamuryango no kuvugurura amategeko bitakozwe ari nayo mpamvu bahisemo guhagarika Komite y’umuryango wa Rayon Sports.

Dr Usta yatangaje ko nyuma y’isesengura bakoze , bihanangirije umuryango wa Rayon Sports kuko ngo wateshutse ku nshingano , ndetse hahagarikwa na Komite nyobozi y’umuryango kuko itabashije gusoza inshingano yahawe mu gukemura ibibazo by’umuryango.

Abagomba kujyaho mu nzibacyuho ngo bazava mu bantu bazashyirwaho na RGB. Dr Usta yavuze ko abari bitabiriye inama yo kuri uyu wa kabiri, uko ari 16 basabwe kwandika amazina y’abantu batanu babona bajya mu nzibacyuhi y’iyi kipe havuyemo abantu bagaragaye muri iki kibazo ndetse n’abasanzwe muri Komite nyobozi yakuweho.

Imyanzuro yafashwe na RGB:

 RGB yihanangirije Umuryango Rayon Sports Association kuko wateshutse ku nshingano.

 Komite Nyobozi y’Umuryango iriho irahagaritswe kuko itabashije gusoza inshingano yahawe mu gukemura ibibazo by’umuryango.

 Mu rwego rwo kubungabunga ibikorwa by’umuryango, ibikorwa bya Rayon Sports biraragizwa mu buryo bw’agateganyo Komite y’inzibacyuho.

 Ihererekanya bubasha hagati ya Komite yari isanzwe iriho na Komite y’Inzibacyuho rizakorwa bitarenze tariki ya 24 Nzeri 2020. Abazayobora iyi nzibacyuho bazamenyekana mbere y’iherekanyabubasha.

 Mu gihe Rayon Sports izaba itabashije gekemura ibibazo dushingiyeho tubihanangiriza mu gihe cy’ukwezi (iminsi 30), hazakurikizwa ibiteganywa n’ingingo ya 32 y’itegeko rigenga imiryango nyarwanda itari iya leta biteganya ihagarikwa ry’agateganyo ry’umuryango.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo