Rayon Sports ikomeje imyitozo ikomeye yitegura Musanze FC (AMAFOTO)

Ikipe ya Rayon Sports iyoboye urutonde rwa Shampiyona ikomeje imyitozo ikomeye yitegura umukino izakiramo Musanze FC. Manzi Thierry, kapiteni wa Rayon Sports avuga ko nta kosa biteguye gukora mu mikino isigaye ngo Shampiyona irangire.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Gicurasi 2019 nibwo Rayon Sports yakomeje imyitozo yo kwitegura umukino wa Musanze FC izakira ku wa Gatanu tariki 17 Gicurasi 2019 mu mukino w’umunsi wa 28 wa Shampiyona.

Uyu mukino biteganyijwe ko ugomba kubera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo mu gihe ubusabe bwa Rayon Sports bw’uko washyirwa kuri Stade Amahoro butaremezwa na FERWAFA.

Imyitozo yo kuri uyu wa Kabiri ntiyitabiriwe na Niyonzima Olivier Sefu wagiriye ikibazo mu mukino Rayon Sports iheruka gusuramo Amagaju FC ndetse na Tuyishime Eric bakunda kwita Congolais na we ufite ikibazo cy’uburwayi. Ni imyitozo yarimo imbaraga nyinshi n’ishyaka kuri buri mukinnyi.

Nyuma y’imyitozo, Manzi Thierry yatangarije Rwandamagazine.com ko umukino wa Musanze FC bawiteguye neza.

Ati " Niwo mukino duhanze amaso. Buri mukino muri iyi 3 dusigaje tuyifata nka final kuko nta kipe yo gusuzugura mu gihe turi mu rugamba rw’igikombe. Tuzajya twitegura umukino ku mukino, ubu twiteguye uwa Musanze FC. Nta kosa na rimwe dushaka gukora kugeza dusoje iyi mikino."

Rayon Sports izakina uwo mukino yagaruye mu kibuga Michael Sarpong na Rutanga Eric batari bakinnye umukino w’umunsi wa 27 kubera amakarita 3 y’umuhondo.

Musanze FC yari yitwaye neza mu mukino wa 27 wa Azam Rwanda Premier League ubwo batsindiraga ikipe ya Sunrise FC kuri Stade y’Ubworoherane ibitego 2-1.Rayon Sports izakira Musanze FC nayo yari yatsinze umukino w’Amagaju FC 2-1 bituma isubirana umwanya wa mbere.

Umukino ubanza wari wahuje amakipe yombi , Rayon Sports yari yatsinze 2-1 kuri Stade Ubworoherane. Rayon Sports yari yatsindiwe na Bimenyimana Bon Fils Caleb na Niyonzima Olivier Sefu.

Musanze FC iri ku mwanya wa 11 n’amanota 32 mu gihe ikipe ya Rayon Sport iri ku mwanya wa mbere n’amanota 63.

Myugariro Habimana Hussein bakunda kwita Etoo

Bukuru Christophe ukina hagati mu kibuga

Irambona Eric uheruka kurengura imipira 2 yavuyemo ibitego 2 byahesheje intsinzi Rayon Sports mu mikino 2 iheruka

Mu myitozo ikomeye, ibi byo ntibyaburamo

Jonathan Rafael Da Silva uheruka gutsinda igitego cye cya mbere muri Rayon Sports

Manzi Thierry avuga ko ntakosa biteguye gukora imbere ya Musanze FC

Mudeyi Suleiman uheruka gutsinda igitego cyahesheje amanota 3 Rayon Sports, azaba ahura na Musanze FC yahozemo umwaka ushize

Robertinho umaze gutoza imikino igera kuri 16 adatsindwa

Rayon Sports izaba yagaruye mu kibuga Sarpong na Rutanga Eric batakinnye umukino w’Amagaju FC kubera amakarita 3 y’umuhondo

Ulimwengu Jules ukomeje kuyobora ba rutahizamu bamaze gutsinda ibitego byinshi

Irambona urengura imipira ivamo ibitego twaganiriye

PHOTO & VIDEO: RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • KADUBIRI

    Basore courage kdi mukore uko mushoboye tubari inyuma kabisa. Nubwo musanze bayihaye akumuseyi gatubutse muzabazimanire izimano mwazhmaniye police fc na muteteri fc.

    - 15/05/2019 - 20:22
Tanga Igitekerezo