Ubuyobozi bwa Police FC bwagaragaje ko abakunzi bayo bazabona ikipe nshya mu myumvire n’imikorere ndetse izahatanira bikomeye Igikombe cya Shampiyona.
Ibi byagarutsweho mu kiganiro n’itangazamakuru, cyabaye ku wa Gatatu, tariki ya 10 Nzeri 2025, iyi kipe yanerekaniyemo imyambaro izakoresha mu mwaka utaha w’imikino.
Chairman wa Police FC, CP Yahya Kamunuga, yavuze ko muri uyu mwaka iyi kipe izaba itandukanye n’izashize.
Ati “Imyaka yose ishize Police FC yagiraga ikipe nziza ariko mu mikinire ikagira aho bihinduka. Icyo nakwizeza nuko uyu mwaka izahatana kandi izahozaho.”
“Mwibazaga kenshi uko yatsinze APR yagera kuri Espoir FC igatakaza. Ntekereza ko bifitanye isano n’imyitwarire y’abakinnyi, uko bacungwa cyangwa urwambariro rufite ikibazo. Twazanye umutoza mwiza muzagenda mubibona, mu mezi abiri amaze imihindukire mu bakinnyi n’imikorere narabibonye kandi nibyo turi guhindura.”
Bamwe bakunze kugaragaza ko impamvu iyi kipe idatwara shampiyona ari uko idakora ibizwi nko gutegura hanze y’ikibuga, ibyo Visi Chairman wa mbere ACP Jean Népomuscène Mbonyumuvunyi, yashimangiye ko bitazabaho kandi bazegukana Igikombe cya Shampiyona.
Ati “Ibyo by’uburozi, kugura abasifuzi n’ibindi ntabwo muzabona muri Police FC. Ejo bundi abakinnyi bacu twabapimye ibiyobyabwenge kuko hari abicwa n’iyo myumvire irimo umwanda. Twe rero tuzahanganira mu kibuga mwese mubireba. Uyu mwaka nta mikino, iki gikombe hazagwa umuntu.”
Police FC ni imwe mu makipe yagaragaje imbaraga mu myiteguro ndetse iherutse kwegukana irushanwa ryiswe Inkera y’Abahizi, byatumye ishyirwa mu makipe yo guhangwa ijisho uyu mwaka.
Iyi kipe yaniyubatse ihereye ku batoza, aho yahawe Umunya-Tunisia, Ben Moussa inagura abakinnyi batandukanye nka Kwitonda Alain Bacca, Ndayishimiye Dieudonné, Gakwaya Leonard n’abandi.
Umunyamabanga Mukuru akaba n’Umuvugizi wa Police FC, CIP Umutoni Claudette niwe wayoboye iki kiganiro n’itangazamakuru
CP Yahya Kamunuga, umuyobozi wa Police FC
Visi Chairman wa mbere wa Police FC, ACP Jean Népomuscène Mbonyumuvunyi
Visi Chairman wa kabiri wa Police FC, ACP (Rtd) Bosco Rangira
Umunya-Tunusia Ben Moussa El Kebil Abdessattar, umutoza mukuru wa Police FC
Nsabimana Eric ’Zidane’, kapiteni wa Police FC
Van Damme ukuriye abafana ba Police FC
Faustinho wa Isibo FM yari muri iki kiganiro
Blaise wa Isango Star yakurikiraniraga hafi imigabo n’imigambo ya Police FC muri uyu mwaka w’imikino ugiye gutangira
Rigoga Ruth wa RBA
Gakwavu Sidiq wa B&B FM
Munyantore Eric ’Khalikeza’ wa Inyarwanda.com
Iraguha Edmond wa Radio & TV 1
Rigoga ati " Ubu uyu mwaka ni izihe ngamba zidasanzwe muzanye zizabafasha kwegukana igikombe cya Shampiyona ?"
Umuyobozi wungirije muri Police FC ati " Ibyo by’uburozi, kugura abasifuzi n’ibindi ntabwo muzabona muri Police FC. Ejo bundi abakinnyi bacu twabapimye ibiyobyabwenge kuko hari abicwa n’iyo myumvire irimo umwanda."
Umuyobozi wa Police FC yavuze ko imyaka yose ishize Police FC yagiraga ikipe nziza ariko mu mikinire ikagira aho bihinduka. Icyo nakwizeza nuko uyu mwaka izahatana kandi izahozaho
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE
/B_ART_COM>