PHOTO+VIDEO utabonye Gasogi United inganya na Kiyovu SC

Umukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona wahuzaga Gasogi United na Kiyovu Sports, urangiye amakipe yombi anganyije 1-1.

Ni umukino wari wabanje kurangwa no guhangana mu magambo hagati y’amakipe yombi, ariko nta n’imwe ishyize mu bikorwa ibyo yatangaje.

Wakinwe kuri uyu wa Kane tariki 31 Ukwakira 2019 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Ni umukino wakiriwe na Gasogi United.

Kakoza Nkuriza Charles (KNC) uyobora Gasogi United yari yabanje kuvuga ko azafata ku gakanu Kiyovu SC akayishinga imikaka mu gihe abafana ba Kiyovu SC nabo bavugaga ko Gasogi United ari ikipe nto itakwigerereza Kiyovu SC.

Gasogi United yari yagaruye mu kibuga rutahizamu Tidiane Kone utarakinnye umukino wa Mukura VS kubera amakarita 3 y’umuhondo, myugariro Dusabe Claude bita Nyakagezi wari waravunitse na Herron Berrian na we utarakinnye umukino wa Mukura VS kubera imvune.

Kiyovu yafunguye amazamu ku munota wa 60, kuri koruneri yari itewe na Saleh Nyirinkindi, Saba Robert wari winjiye asimbura ahita atsinda igitego n’umutwe.

Nyuma y’iminota itatu gusa Gasogi United yaje guhita yishyura, ku gitego cy’umutwe cyatsinzwe na Herron Berian ku munota wa 63 ku mupira wari uvuye kuri coup franc. Herron yatsindaga Kiyovu SC yahozemo umwaka ushize.

Kunganya uyu mukino byatumye Gasogi United igira amanota arindwi ku mwanya wa munani mu gihe Kiyovu Sports yagize amanota 11 ku mwanya wa gatandatu, iyanganya na Etincelles FC na Rayon Sports, zizigamye ibitego byinshi kuyirusha.

Mukura Victory Sports ni yo yasoje Umunsi wa Gatandatu iyoboye urutonde n’amanota 14 (n’ibitego umunani), ikurikiwe na APR FC zinganya amanota (yo izigamye ibitego birindwi) mu gihe Police FC ifite amanota 12 ku mwanya wa gatatu.

Abatoza ba Gasogi United

Abatoza ba Kiyovu SC

11 Kiyovu SC yabanje mu kibuga:Nzeyurwanda Djihad, Bonane Janvier (c), Munezero Fiston, Tubane James, Serumogo Ally, Ndahimana Isiaka, Armel Ghislain Djimmoé Onombe, Ndayisaba Hamidou, Nizeyimana Claude, Nyirinkindi Saleh na Onyacha Emmanuel

11 Gasogi United yabanje mu kibuga::Isingizwe Patrick, Kazindu Bahati Guy (c), Kwizera Aimable, Dusabe Claude, Kaneza Augustin, Byumvuhore Trèsor, Bavakure Ndekwe Félix, Herron Berrian, Kayitaba Jean Bosco, Tidiane Koné na Manace Mutatu Mbedi

Mind Game ?...abakinnyi ba Kiyovu SC 10 babanje guhagarara mu izamu barisengeramo, Tubane James we asigara afunga inkweto

Abafana ba Kiyovu SC bari babukereye baje kwereka KNC ko bahari kuko we yari yavuze ko atajya ababona

Theodole Ntarindwa yarebye uyu mukino ari kumwe na KNC, Perezida wa Gasogi United bari babanje guterana amagambo mbere y’umukino

Bushayija Leonard Perezida w’agateganyo wa Kiyovu SC

Ndayisaba Jean Damascene, Perezida wa AS Muhanga

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), Dr Munyakazi Isaac (hagati) , umwe mu bafana b’imena ba Kiyovu SC yarebye uyu mukino

Manace Mutatu Mbedi wazonze cyane Kiyovu SC kubera amacenga ye

Herron Berrian wahuraga na Kiyovu SC yahozemo umwaka ushize ndetse ninawe wayitsinze igitego

Ndekwe Felix ufite umubyeyi ufana Kiyovu SC , ....yari yamusabye kwigumira mu rugo kuko ngo yari kumubabaza

Nyina wa Ndekwe yari yanze kumwumvira, aza gufana Kiyovu SC

Tidiane Kone yari yagarutse mu kibuga nyuma y’uko atakinnye umukino Gasogi United yatsinzwemo na Mukura VS 2-1 ku munsi wa 5 wa Shampiyona kubera amakarita 3 y’umuhondo

Igice cya mbere cyihariwe na Gasogi United

Myugariro Fiston Munezero

Saba Robert niwe wafunguye amazamu

Abafana ba Kiyovu SC bahise bajya mu bicu nubwo batamaze iminota myinshi babyina

Nyuma y’iminota 3, abafana ba Gasogi nabo bahise batangira kubyina nyuma y’uko Herron abishyuriye igitego

Abafana ba Kiyovu SC ntibishimiye kunganya na Gasogi United ivuye mu cyiciro cya kabiri

PHOTO: RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo