Umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée yashimiye fan club Rayon Twifuza yasuye mu bitaro umuganga wa Rayon Sports Mugemana Charles umaze amezi agera kuri atatu arwariye mu bitaro bya CHUK.
Ni igikorwa bakoze kuri iki cyumweru tariki 16 Ugushyingo 2025. Bamwe mu banyamuryango ba Rayon Twifuza baherekejwe na Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée ndetse na Dr Norbert Uwiragiye ukuriye Fan Base basuye Dr Mugemana mu bitaro.
Ubwo bari bavuye muri iki gikorwa, mu ijambo yavuze, Perezida wa Rayon Sports yashimiye Rayon Twifuza, avuga ko Rayon Sports ari umuryango bityo ko badakwiriye guhuzwa n’umupira w’amaguru gusa ahubwo ko bakwiriye no gukora ibikorwa biri ’social’ harimo gutabarana, gusura abarwayi ndetse no gushyigikira abafite ibirori.
Yanongeyeho ko Mugemana yitangiye Rayon Sports mu myaka 30 amaze ayikorera bityo ko n’izindi Fan clubs ndetse n’abandi bafana bakwiriye kumusura bakamwereka ko bazirikana ibyo yakoze byose.
Bagize igihe cyiza cyo kwifotozanya na Perezida wa Rayon Sports


























/B_ART_COM>