Perezida wa Rayon Sports yashimiye Rayon Twifuza Fan Club, Kevin Muhire na we arabaganiriza (PHOTO+VIDEO)

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle yashimiye abagize Fan Club ya Rayon Twifuza uburyo bakomeje kugaragaza ubwitange mu gushyigikira ikipe yabo cyane cyane muri iki gihe cy’Ubururu bwacu aho bakubye inshuro eshanu amafaranga batanze umwaka ushize.

Yabibabwiriye mu Nteko rusange iyi fan club yakoreye muri Great Hotel mu Kiyovu kuri iki cyumweru tariki 28 Nyakanga 2024.

Mugenzi Daniel, Perezida wa Rayon Twifuza yashimiye byimazeyo Perezida wa Rayon Sports wabahaye umwanya nubwo muri iyi minsi afite akazi kenshi kajyanye no gutegura umunsi wa Rayon Sports Day uteganyijwe kuba tariki 3 Kanama 2024 kuri Kigali Pele Stadium.

Yavuze ko izindi nteko rusange bababaga bari kumwe n’abandi bayobozi bo muri Rayon Sports ariko ubu bakaba bagize amahirwe yo kubana n’umuyobozi w’ikipe yabo.

Perezida Uwayezu yabashimiye kuba barabaye muri Fan clubs zitanze cyane uyu mwaka muri gahunda ’Ubururu bwacu’. Umwaka ushize Rayon Twifuza yari yatanze Ibihumbi magana abiri (200.000 FRW). Mu gikorwa cy’uyu mwaka ubu batanze Miliyoni (1.000.000 FRW).

Aha niho Perezida Uwayezu yahereye abashimira, abibutsa ko ikipe ari iyabo atari iye cyangwa undi uwo ariwe wese bityo ko bakwiriye gukomeza kuyitangira kugira ngo ikomeze gutera imbere ibe ikigugu muri Afurika nk’uko bahora babyifuza.

Muhire Kevin uheruka kongera amasezerano muri Rayon Sports na we yari muri iyi nteko rusange, abaganiriza mu magambo arambuye uko mu ikipe byifashe, intego bafite ndetse nabo bamubaza ibibazo bitandukanye.

Tariki 5 Kanama 2023 ubwo hizihizwaga umunsi wa Rayon Day, Rayon Twifuza yahawe igihembo hamwe n’izindi fan Clubs 16, nka Fan clubs zahize izindi mu kwitwara neza mu mwaka w’imikino ushize .

Rayon Twifuza imaze imyaka ibiri ishinzwe. Iyoborwa na Mugenzi Daniel nka Perezida , Muzungu Paul niwe visi Perezida. Musonera Jean Claude na Innocente Emmanuel nibo bashinzwe ’Mobilisation’ ndetse ni bamwe mu bagize uruhare mu ishingwa ryayo.

Uretse abanyamuryango bayo bari mu Rwanda, ifite n’abandi mu mpande z’isi cyane cyane muri Mozambique aho kuri iki cyumweru abanyamuryango baho nabo bari bahuriye hamwe bakora inteko yo kungurana ibitekerezo byo guteza imbere Rayon Twifuza ndetse na Rayon Sports muri rusange.

Umwe mu myanzuro wavuye muri iyi nteko rusange ni uko guhera mu kwezi kwa Kanama, abanyamuryango ba Rayon Twifuza bazajya batanga umusanzu w’ibihumbi magana abiri (200.000 FRW) uvuye ku bihumbi ijana (100.000 FRW) bari basanzwe batanga kuva bashingwa.

Mugenzi Daniel, Perezida wa Rayon Twifuza yashimiye Perezida wa Rayon Sports wabahaye umwanya akaza kubaganiriza haba ku makuru avugwa mu ikipe ndetse n’icyerekezo cyayo

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle yashimiye Rayon Twifuza yakubye umusanzu wayo mu Bururu bwacu inshuro eshanu, abibutsa ko n’ubundi Rayon Sports ba nyirayo ari Fan Clubs n’abazibarizwamo bityo ko aribo bagomba kuyihora hafi haba mu kuyishyigikira ku kibuga no mu mikoro

Axella, umunyamabanga wa Rayon Sports WFC na we yaje muri iyi nteko rusange ya Rayon Twifuza

Musonera Jean Claude uri mu bagize uruhare mu ishingwa rya Rayon Twifuza ndetse ubu akaba mu bashinzwe ’Mobilisation’

Nshimiyimana Emmanuel bahimba Matic umuhuzabikorwa wa za Fan Clubs za Rayon Sports na we yari muri iyi nteko aho na we yagiye abaha amakuru ajyanye na za Fan clubs ndetse n’ibiteganywa bireba abafana

Perezida wa Rayon Sports yababwiye ko uko bakomeza gushyigikira ikipe yabo ariko bizaborohera kubona imibare bagenda bereka abafatanyabikorwa bakazana amafaranga mu ikipe...Yatanze urugero kuri Skol, avuga ko uko bitabira kunywa ibinyobwa byayo ariko nabo bazagenda bayereka imibare, bityo igakomeza kongera amafaranga iha Rayon Sports

Innocente Emmanuel bahimba Nono na we ari mu bagize uruhare mu ishingwa rya Rayon Twifuza

Muhire Kevin na we yaje ndetse aranabaganiriza baranyurwa

Batanze ibitekerezo bitandukanye ndetse banabaza ibibazo bari bafite