Perezida Kagame yavuze ku bibazo bya Rayon Sports

Nyuma y’uko hashize amezi muri Rayon Sports havugwamo ibibazo binyuranye, Perezida Paul Kagame yavuze ko yabimenye ndetse ngo yabishinze Minisitiri wa Siporo ngo abihe umurongo utuma bikemuka.

Ibi yabigarutseho kuri iki cyumweru tariki 6 Nzeri 2020 mu kiganiro cyatambutse mu buryo bwa ’Live’ kuri Radio na Televiziyo y’igihugu.

Cleophas Barore, wari uyoboye iki kiganiro, yabajije Perezida Kagame niba yaba aheruka amakuru y’aba Rayon yigeze gusuhuza muri 2017 ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Mu gusubiza iki kibazo, Perezida Kagame yavuze ko yumvise ko habayemo ibibazo ndetse ngo yabihaye Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa ngo abihe umurongo wo kubikemura.

Perezida Kagame yagize ati " Iby’imipira yo mu Rwanda ntabwo nabiherukaga ariko numvise harabayemo ibintu by’amakimbirane ...nizere ko byaba byarakemuwe. Ndibuka mbivugana na Minisitiri wa Siporo , Madamu Mimosa,...numvaga inzira yabishyizemo isa nkaho igenda ibikemura ariko ntabwo mperuka amakuru ya vuba ahangaha , naramwizeye , nizera ko n’inzira imeze neza, ndizera ko byaba byarabonye igisubizo."

Tariki 10 Kanama 2020 nibwo inzego za Rayon Sports zahagaritswe uretse Komite Nyobozi ari nayo ubu iyoboye ikipe. Inzego za Rayon Sports zizaba zihagaze kugera igihe inonosorwa ry’amategeko shingiro y’Umuryango rizarangirira hakajyaho inzego zizaba zihuye n’ayo mategeko nkuko byasabwe n’Urwego rw’igihugu rw’Imiyoborere, RGB.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo