Peace Cup: Rayon Sports yatsinze AS Kigali mu mukino ubanza wa 1/2 (AMAFOTO)

Ikipe ya Rayon Sports yabashije gutsinda AS Kigali mu mukino ubanza wa 1/2 ibitego 2-1 nubwo yarangije ari abakinnyi 10 nyuma y’uko Eric Irambona ahawe ikarita itukura.

Umukino w’uyu munsi wakiriwe na AS Kigali kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Kamena 2019.

AS Kigali ntiyari ifite Cyitegetse Bogard na Ssentongo Saifi bita Faruku Ruhinda bavunitse mu gihe Rayon Sports yo itari ifite Rutanga Eric wagiye kumvikana n’ikipe ya Nkana FC na Tuyishime Eric bita Congolais wavunitse. Rayon Sports ariko yari yagaruye Donkor Prosper uvuye mu biruhuko muri Ghana. Donkor yaje kwinjira mu kibuga asimbuye Mugisha Gilbert.

Ku munota wa munani nibwo Rayon Sports yafunguye amazamu ku ishoti rikomeye ryatewe na Mugheni Kakule Fabrice ku mupira wari umugarukiye uvuye muri koruneri.

Ku munota wa 13, Rayon Sports yabonye igitego cya 2 cyatsinzwe na Michael Sarpong ku mupira yahinduriwe neza na Ulimwengu Jules, undi arasimbuka asumba Marc Govin, atera umutwe, Bate Shamiru ntiyamenya aho unyuze.

Nova Bayama yahise asimburwa na Ndarusanze Jean Claude ndetse binafasha AS Kigali kuko ku munota wa 29 aribwo babashije kubona igitego kimwe babonye muri uyu mukino gitsinzwe na Ndarusanze Jean Claude ateresheje umutwe ku mupira wari uvuye kuri Coup franc yatewe na Ndayisenga Fuadi.

Ku munota wa 76, Irambona Eric yahawe ikarita itukura nyuma yo gukora umupira n’intoki ku bushake ubwo wari urenguwe, ahabwa ikarita ya 2 y’umuhondo muri uyu mukino, asohoka mu kibuga byatumye Rayon Sports barangiza umukino ari abakinnyi 10.

Umukino wo kwishyura hagati y’amakipe yombi uteganyijwe ku wa Gatandatu tariki 29 Kamena 2019 kuri Stade ya Kigali. Ni umukino uzakirwa na Rayon Sports.

Rayon Sports izakina umukino wo kwishyura idafite Eric Irambona wabonye ikarita itukura ndetse na Mugheni Fabrice wujuje amakarita 2 y’umuhondo.

Undi mukino wa 1/2 uteganyijwe kuri uyu wa Kane tariki 27 Kamena 2019 hagati ya Kiyovu SC na Police FC.

Bishimira igitego cya Mugheni cyaje hakiri kare

Uko Sarpong yateye umutwe wavuyemo igitego cya 2

Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego cya Sarpong Michael

Muhirwa Frederic, VVisi Perezida wa Rayon Sports

Joseph Nshimiye wahoze ari umunyamabanga wa AS Kigali

Gasana Francis (wambaye lunette) ukuriye igura n’igurisha muri AS Kigali

Camarade wasezerewe na Rayon Sports muri 1/4 yari yaje kureba uyu mukino

Masudi Djuma wahoze atoza AS Kigali

Komite yahoze iyobora Rayon Sports: Uhereye i bumoso hari Muhirwa Prosper, Martin Rutagambwa na Gacinya Chance Denis

Matiku Marcel (wambaye ishati itukura), Visi Perezida wa FERWAFA

Komezusenge Daniel, umunyamabanga wa AS Kigali

Nshimiyimana Emmanuel bita Matic, umuyobozi wungirije muri Fan Base ya Rayon Sports, yari yazanye n’umugore we Gisele

Kazungu Claver, umuvugizi wa APR FC

Iragire Saidi wamaze gusinyira Rayon Sports yarebye uyu mukino

Sarpong ahanganiye umupira na Marc Govin

Irambona waje guhabwa ikarita itukura muri uyu mukino

Prosper Donkor uvuye mu biruhuko muri Ghana, yinhiye asimbuye

Andi mafoto menshi yaranze uyu mukino arakomeza kongerwa mu nkuru

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Kanyana

    Ooooh Rayon!
    Ikipe Imana itigeze yibagirwa.

    - 26/06/2019 - 21:38
Tanga Igitekerezo