Peace Cup 2026: Rayon Sports yanganyije na Police FC mu mukino ubanza wa 1/4

Police FC yanganyije na Rayon Sports ubusa ku busa mu mukino ubanza wa 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro. Ni umukino Police FC yasoje ari abakinnyi 10 nyuma y’uko Richard Kilongozi ahawe ikarita itukura umukino ujya kurangira.

Police FC yari yakiriye uyu mukino yari yakoze impinduka aho abakinnyi nka Lague, umunyezamu Patience bari babanje ku ntebe y’abasimbura.

Rayon Sports nayo ntabwo yari ifite abakinnyi nka Ben Aziz Dao, Tshimanga Ramazani, Yannick Bangala na Vinignou Bienvenu bivumbuye kubera kudagabwa imishahara yabo.

Umukino watangiye wihuta buri kipe ishaka igitego aho mu minota 15 ya mbere Fall Ngagne yari yamaze gutera amashoti abiri akomeye mu izamu rya Twizerimana Onesime ariko akayakuramo. Hari n’umupira wari uvuye muri koruneri maze Kabange ashyiraho umutwe ariko ku bw’amahirwe make uca hanze gato y’izamu.

Police FC ntabwo yari yicaye kuko yagerageje uburyo butandukanye harimo nk’umupira wa Ani Elijah yateye kwizera akawukuramo.

Kwizera Olivier yongeye kurokora ikipe ye mu minota ya nyuma y’igice cya mbere ubwo yakuragamo umupira ukomeye wa Gakwaya Leonard.

Muri iki gice cya mbere, Rayon Sports yakoze impinduka itateguye ubwo Emery Bayisenge yagonganye na Ani Elijah akagira ikibazo mu ivi ahita asimburwa na Nshimiyimana Emmanuel [Kabange]. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari ubusa ku busa.

Amakipe yombi mu gice cya kabiri yagerageje gushaka igitego ariko biranga umukino urangira ari ubusa ku busa.

Indi mikino ya 1/4 yabaye ejo, APR FC yatsinzwe na Gasogi United 1-0, AS Kigali inganya na Gorilla FC 0-0, Bugesera FC yatsinze Etincelles FC 1-0.

Abatoza bombi basuhuzanya mbere y’umukino

11 Rayon Sports yabanje mu kibuga

11 Police FC yabanje mu kibuga

Emery bayisenge yavunikiye muri uyu mukino

Didier na we yavunikiye muri uyu mukino

Kilongozi yahawe ikarita itukura umukino ujya kurangira

AMAFOTO MENSHI YARANZE UYU MUKINO NI MU NKURU YACU ITAHA

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo