Peace Cup 2025: Police FC yanganyije na APR FC mu mukino ubanza wa 1/2

Kuri uyu wa kabiri tariki 15 Mata 2025, Police FC yanganyije na APR FC igitego 1-1 mu mukino ubanza wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro.

Rutahizamu Victor Mbaoma wari umaze iminsi yaravunitse, yari yashyizwe mu bakinnyi bashobora kwitabazwa kuri uyu mukino wa APR FC na Police FC ndetse yaje kwinjira asimbuye anakorerwaho penaliti yavuyemo igitego cya APR FC. Ni Penaliti yinjijwe na Ruboneka Jean Bosco ku munota wa 82.

Myugariro Niyigena Clement na Lamine Bah ba APR FC babanje ku ntebe y’abasimbura naho Djibril Ouattara we ntawari uhari.

Ku munota wa 89, Chukwuma Odili winjiye asimbuye yishyuriye Police FC ku mupira ateresheje umutwe nyuma yo guhindurwa na Byiringiro Lague na we wari wabanje hanze.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa Gatatu utaha, tariki ya 23 Mata 2025.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo