Nyuma ya Mangwende, na Omborenga Fitina agarutse muri APR FC

Ukwezi kumwe nyuma yo kwerekeza ku mugabane w’Uburayi, aho byari byitezwe ko azakinira ikipe ya CSKA Sofia yamwifuzaga, myugariro w’iburyo w’ikipe ya APR FC; Omborenga Fitina aragaruka mu Rwanda.

Omborenga Fitina avuga ko mu bitumye adakinira iyi kipe yo mu murwa mukuru w’igihugu cya Bulgarie ari uko batabashije kumvikana ku byo yabasabaga, aho yahisemo kugaruka mu Rwanda nk’uko yabitangarije urubuga rwa interineti rwa APR FC dukesha iyi nkuru.

Omborenga Yagize ati:” Nibyo koko ngiye kugaruka mu ikipe yanjye APR FC kuko ibyo nasabye ikipe yanyifuzagaya CSKA Sofia, byose tutabashije kubyumvikanaho, nasanze nta mpamvu rero yo kuguma hano, kandi na APR yanjye isanzwe impa ibyo nshaka byose. Rero ngiye kugaruka nkomeze akazi mu ikipe yanjye."

Uyu myugariro w’iburyo, aje akurikira mugenzi we ukina ibumoso, Imanishimwe Emmanuel ’Mangwende’ wagize mu Rwanda mu kwezi gushize hagati, na we ananiranwe n’ikipe yo muri Serbia yari yagiye kugeragerezamo amahirwe.

Si ku nshuro ya mbere Omborenga Fitina yari yerekeje i Burayi, dore ko yakinnyeyo umwaka umwe ari mu ikipe ya MFK Topvar Topolcany yo muri Slovakia mbere yo gutandukana nayo, akaza mu Rwanda, agakinira APR FC.

Omborenga Fitina yari yerekeje i Burayi tariki ya 29 Mutarama uyu mwaka

Mangwende yagarutse mu Rwanda tariki ya 11 z’ukwezi gushize nyuma y’icyumweru yari amaze muri Serbia

Omborenga Fitina ari kumwe na Mugiraneza Jean Baptiste Migi]

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(11)
  • GATO

    ABABAKINNYI NABO GUKINA MU RWANDA GUSA NTAHANDI
    NIBAREKE REYON IJYE IMENYEKANA N’ABAKINNYI BAYO
    BABA BARI KURI TOP OF INTERNATIONAL.

    - 2/03/2019 - 14:30
  • GATO

    ABABAKINNYI NABO GUKINA MU RWANDA GUSA NTAHANDI
    NIBAREKE REYON IJYE IMENYEKANA N’ABAKINNYI BAYO
    BABA BARI KURI TOP OF INTERNATIONAL.

    - 2/03/2019 - 14:36
  • GATO

    APR nyigire inama ntkongere gusimbuza umukinnyi wayo ngo yerekeze ibwotamasimbi
    kuko byaranze ;wagira ngo bagaburirwa ’’GUMINO ’’ hahhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhh

    - 2/03/2019 - 15:28
  • Hishi

    Harya ari Rayon na APR ninde wohereje umukinnyi muri shampiyona ikomeye agahita akina na match yambere agezeyo

    - 2/03/2019 - 16:33
  • kimenyi

    Ariko mwaretse ko mutagera kubushobozi bwo kujya hanze.Mureke RAYON sport yitangire abakinnyi kuko babishoboye mwebwe byarabacanze.

    - 2/03/2019 - 16:43
  • ######

    Andika ubutumwaOYEEEEENDABEMERAMURISHUWADIRO?

    - 2/03/2019 - 17:26
  • Mompa

    Abakinnyi bacu bajya batubeshya, ubu koko ni iki Fitina yasabye equipe ikakibura. Ahubwo mbona ubushobozi bwe bumwemerera kuguma muri APR. Igihe kirageze ngo twimenye, tumenye urwego turiho kuko ntirutwemerera kuva iwacu ngo tujye gukina iyo za Burayi, abaturusha urwego baragenda bagasinya naho abo byangiye ntitukitwaze ko ibyo twasabye twabyimwe tugahitamo kugaruka.

    - 2/03/2019 - 19:57
  • dududdi

    Kuba mukina mu ikipe itaratojwe guhangana , bizajya bibagora gufatisha hanze ya Ferwafa.

    - 2/03/2019 - 20:38
  • ahahaha

    Ariko se wakina mu ikipi izwiho gufashwa n’abayobozi n’abasifuzi kugirango ibashe gutwara ibikombe mu Rwanda, URUMVA WAGIRA ISHYAKA N’UMUTIMA WO GUHATANA? Uraregeza nyine kuko uziko wakina nabi wakina neza igikombe uragitwara KANDI UNAHEMBWE NO GUKIBA MU MAVUBI.
    Ibyo biramenyerewe, OMBOLENGA ntahora agenda agaruka, MIGI ntiyirukanywe na Azam na Kenya, va IRANZI , NSHUTI, AIMABLE, MANGWENDE, ..... bose ntibirirwa vagenda bagaruka?
    None se ugirango izina rya STARS A DOMICILE ryaje rihubutse?
    Abica umupira wacu nibave ku izima turebe ko abana b’abanyarwanda bava mu mandazi bagatera imbere

    - 4/03/2019 - 08:21
  • Uwizeyimana Benjamin

    Hhhh biratangaje cyane haribyo yasabye ntiyabihabwa ndumiwe nkibicyic? cyangwa nugutoneshwa yavugaga gusa ferwafa yacu nabo bakwiriye kugezaho bakabona ukuri ko nibyo bakora harabo bigiraho ingaruka bareke hatsinde uwakoze cyane ibyo gutoneshwa bihagarare

    - 4/03/2019 - 15:01
  • Mwizerwa

    Apr Ndayikund Cyane

    - 1/08/2019 - 18:16
Tanga Igitekerezo