Nyuma y’uko hamaze gukinwa imikino y’igikombe cy’Amahoro muri 1/32 , hamaze kumenyekana uko amakipe azahura mu cyiciro kizakurikiraho cya 1/16 kizatangira tariki ya 19 Mata 2017.
Imikino ibanza ya 1/16 izakinwa hagati ya tariki 18-19 Mata naho iyo kwishyura ibe hagati ya 25 na 26 uko kwezi ari nabwo hazahita hamenyekana amakipe 16 akomeza muri 1/8 cy’irangiza.
Aya makipe uko 22 yahatanye muri 1/32 aya tsinze 11 niyo yabashije kubona itike yo kuzakina kimwe 1/16 andi atanu yabashije gutsindwa cyane (best losers ) ubundi hakiyongeraho 16 akina yitwaye neza mu gikombe cy’Amahoro umwaka ushize.
Amakipe atanu yatsinzwe cyane (best losers) ni : Esperance SK, Heroes Fc, Vision FC, Etoile de l’Est mu gihe Rugende Fc na Sorwathe Fc zizabanza kwisobanura kubera ko zombi, zatsinzwe 1-0.
Imikino ibanza iteganyijwe tariki 18 Mata 2017
– Vision Fc vs APR Fc (Mumena, 15:30)
– Esperance SK vs Espoir Fc (Mumena, 13:00)
– Pepiniere Fc vs Marines Fc (Ruyenzi, 15:30)
– Musanze Fc vs Isonga Fc (Musanze, 15:30)
Imikino ibanza iteganyijwe tariki 19 Mata 2017
– Rugende vs Rayon Sports (Stade de Kigali, 15:30)
– Heroes Fc vs AS Kigali (Kicukiro, 15:30)
– Etoile de l’est vs SC Kiyovu (Ngoma, 15:30)
– Akagera Fc vs Amagaju Fc (Rwinkwavu, 15:30)
– Vision JN vs AS Muhanga (Rubavu, 15:30)
– Miroplast Fc vs Gicumbi Fc (Stade Mironko, 15:30)
– United Stars Fc vs Police Fc (Kabagari, 15:30)
– Hope Fc vs Bugesera Fc (Rutsiro, 15:30)
– Aspor Fc vs La Jeunesse Fc (Kicukiro, 13:00)
– Kirehe Fc vs Etincelles Fc (Kirehe, 15:30)
– Intare Fc vs Mukura VS (Kamena, 15:30)
– Rwamagana City Fc vs Sunrise Fc (Rwamagana, 15:30)
Rayon Sports niyo yatwaye igikombe cy’Amahoro giheruka , itsinze APR FC 1-0. Gutwara iki gikombe nibyo byayihesheje guhagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup aho igeze mu cyiciro kibanziriza amatsinda igomba guhuramo na Rivers United yo muri Nigeria.











/B_ART_COM>