Nyirahafashimana yafashije Scandivia WFC kunyagira Inyemera (AMAFOTO)

Ikipe ya Scandinavia yo mu cyiciro cya mbere mu bagore yanyagiye Inyemera WFC 4-0 ibifashijwemo na rutahizamu Nyirahafashimana watsinze ibitego 2 muri uyu mukino ndetse akagora ba myugariro b’Inyemera WFC.

Hari mu mukino w’umunsi wa munani wa Shampiona y’abagore. Ikipe ya Scandinavia WFC yakiriye ikipe ya Inyemera WFC kuri Stade Umuganda kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Mata 2019.

Ni umukino watangiye ubona amakipe yombi yigana. Ku munota wa 18 byaje guhinduka kuko Kankindi Fatuma yaje gutsinda igitego cya mbere cya Scandinavia ku burangare bwa ba myugariro b’Inyemera bari bazi ko yarariye.

Ku munota wa 21, Nyirahafashimana yatsindiye Scandinavia igitego cya 2 bituma iyi kipe y’i Rubavu yinjira mu mukino neza ari nako wabonaga iyi kpe itozwa na Bizumuremyi Radjabu ifite inyota yo gutsinda ibitego byinshi.

Ku munota wa 37, Inyemera WFC yasimbuje umunyezamu Kobugeyo Kellen.Igice cya mbere cyarangiye bikiri 2-0.

Igice cya kabiri kigitangira , ku munota wa 46 Kankindi yacenze ba myugariro b’ Inyemera atanga umupira ugwa ku kirenge cya Nyirahafashimana atsinda igiteo cya gatatu ari nacyo cya 2 yari atsinze muri uyu mukino.

Ku munota wa 62 nibwo Uwimana Zawadi yatsinze igitego cya 4 cya Scandinavia WFC ku kazi gakomeye cyane kari gakozwe na Mukandayisenga Nadine acenze ba myugariro b’Inyemera WFC.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, Scandinavia WFC yahise ifata umwanya wa mbere n’amanota 21. Ikurikiwe na AS Kigali ifite amanota 18 mbere yo gukina umukino wayo w’umunsi wa 8 ihuramo na Kamonyi WFC. ES Mutunda ni iya 3 n’amanota 13. Uko ari 3 zibanza zifite umukino w’ikirarane zitarakina cy’umunsi wa 7. Rugende niyo ya nyuma kuko ari iya 10 ikaba itaratsinda umukino n’umwe mu mikino 7 imaze gukina.

Uko imikino y’umunsi wa 8 iteganyijwe mu cyiciro cya mbere cy’Abagore:

Tariki 5 Mata 2019

Scandinavia WFC 4-0 Inyemera WFC

Tariki 6 Mata 2019

AS Kigali WFC vs Kamonyi WFC (Stade de Kigali, 13h00)
Gakenke WFC vs Rugende WFC (Gakenke, 15h00)
AS Kabuye WFC vs Bugesera WFC (Kabuye, 15h00)
ES Mutunda WFC vs Rambura WFC (Mutunda, 15h00)

11 Scandinavia yabanje mu kibuga : Itangishaka Claudine (1, C), Nyirahabimana Anne Marie (15), Umuzirangenge Irera (7), Muhawenimana Constance (12), Uwineza Djazira (17), Mukandayisenga Nadine (13), Uwimana Zawadi (9), Uwihirwe Matanya (6), Nyirafashimana M. Jeanne (10), Uwamaliya Diane (3) na Kankindi Fatuma (11)

11 Inyemera FC yabanje mu kibuga:Kobugeyo Kellen (37), Mukayezu Mari Louise (8, C),Uzayisenga Lydia (18), Uwamaliya Vestine (22), Icyimanimpaye Gaudence (20)), Tuyishimire Angelique (16), Umuhoza Elisabeth (7), Tugeriwacu Leoncie (2), Iradukunda Josiane (15), Nyirandikubwimana Teddy (9) na Uwimpaye Leonie (11)

Bizumuremyi Radjabu utoza Scandinavia WFC

Mu minota 15 ya mbere, amakipe yatangiye yigana

Ndagijimana Theogene (i buryo) usifura mu cyiciro cya mbere yakurikiye uyu mukino

Kankindi Fatuma yishimira igitego cya mbere

Nyirahafashimana watsinze ibitego 2 muri uyu mukino

Nadine watanze umupira wavuyemo igitego cya 4

Zawadi yishimira igitego cya 4 yatsindiye Scandinavia

PHOTO: UMURERWA Delphin

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo